Perezida wa Kenya, William Ruto, yatumije inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, EAC, ku wa gatatu, ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Ruto yavuganye iby’iyi nama na bagenzi biwe b’u Rwanda Paul Kagame, n’uwa Kongo Felix Tshisekedi kandi bombi bemeye kuzayijyamo, nk’uko yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Nairobi.
Muri iki gihe, ni we perezida wa EAC (igizwe n’ibihugu umunani, ari byo Kenya, Sudani y’Epfo, Somaliya, Tanzaniya, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, Uburundi n’u Rwanda).
Perezida wa Kenya ntiyasobanuye aho inama izabera cyangwa se niba izaba ku buhanga bw’amashusho ya videwo.
William Ruto yavuze ko atabona igisubizo cya gisirikare ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo. Ahubwo, ati: “Ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 n’abandi bose bireba ni yo nzira ikwiye.”
Uretse inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, inteko y’amahoro n’umutekano y’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika nayo izaterana byihutirwa kuri uyu wa kabiri ku cyicaro cyayo i AddisAbeba muri Etiyopiya nayo isuzume ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ni umuvugizi wayo, Paschal Chem-Langhee, wabitangaje kuri uyu wa mbere. (AFP, Reuters)
Forum