Uko wahagera

Sena ya Amerika Yemeje Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Ubutasi mu Mahanga


John Ratcliffe yatowe n’amajwi 74 kuri 25.
John Ratcliffe yatowe n’amajwi 74 kuri 25.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Sena yaraye yemeje mw’ijoro ryakeye umuyobozi mushya wa CIA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga.

John Ratcliffe yatowe n’amajwi 74 kuri 25. Nk’amasaha abiri nyuma yaho, visi-perezida wa Repubulika, JD Vance, yaramurahije, ahita atangira imilimo ye ya diregiteri wa 25 wa CIA. Muri uwo muhango, Vance yamutatse ibigwi.

Yagize ati: “Mureke mvuge ko John ari umuntu ukunda igihugu cyane. Perezida amufitemo icyizere. Ni umuntu wumva neza inshingano mu mizi yayo, inshingano bwa mbere na mbere yo gukora ku buryo Abanyamerika bagira umutekano, kandi no mu buryo Abanyamerika bagirira icyizere inzego zacu z’ubutasi. Ni byo by’ingenzi.”

Ratcliffe abaye umutegetsi wa kabiri Sena yemeje muri manda nshya ya Perezida Donald Trump nyuma ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Mu milimo John Ratcliffe yakoze mu buzima bwe, harimo kuba diregiteri w’urwego mpuzabikorwa by’ibigo byose by’ubutasi mu mezi ya nyuma ya manda ya mbere ya Perezida Trump, kuva mu kwa gatanu 2020 kugera mu kwa mbere 2021. Mbere yaho, Ratcliffe yari Depite mu nteko ishinga amategeko y’igihugu, ahagarariye leta ya Texas, kuva mu 2015 kugera mu 2020.

Mu gihe Sena yamwumvaga mbere yo kumwemeza, yavuze ko azakora atabogama. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG