Uko wahagera

Prezida Trump Asaba Abanyemari Gushora Amafaranga Yabo muri Amerika


Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku bakuru b'igihugu bari mu nama y'ubukungu i Davos mu Busuwisi ku buhanga bwa videwo.

Iri jambo, ryakurikiwe n’abantu bagera ku 3,000 bari muri iyo nama nyirizina. Usibye abanyapolitiki, biganjemo n’abashoramali b’imihanda yose kw’isi. Agiye kurimuha, Klaus Schwab, washinze ihuriro ry’i Davos, yamubwiye ko kugaruka ku butegetsi kwe n’imigambi ya politiki ye ari byo inama yavuzeho cyane kuva igitangira ku wa mbere w’iki cyumweru.

Abari mu nama bakomye mu mashyi Perezida Trump agaragaye ku mashusho manini cyane. Yavuze ijambo ari mu ngoro y’umukuru w’igihugu Maison Blanche. Ahanini yibanze ku by’ubukungu, agira ati: “Ubutumwa mfitiye buri mushoramali wese kw’isi yose buroroshye cyane: Ngwino ukorere ibyawe muri Amerika, tuzaguca imisoro iri hasi cyane kurusha mu bindi bihugu byose by’isi. Ariko nutaza gukorera muri Amerika, kandi ni uburenganzira bwawe, witegure rwose ko tuzagushyiraho imisoro izinjiza amadolari amamiliyari amagana, ndetse n’amatiriliyoni, mw’isanduku y’igihugu cyacu, byongerere ingufu ubukungu bwacu, tugabanye n’amadeni yacu.”

Perezida Trump yatangaje kandi asaba Arabiya Sawudite n’abandi bari kumwe nayo mu muryango OPEP w’ibihugu bikize kuri peteroli kugabanya ibiciro byayo. Nabo yababwiye ko nibatabikora, “Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihugu cya mbere gifite peteroli nyinshi na gaze nyinshi cyane kurusha ibindi bihugu byose byo kw’isi, ari byo izikoreshereza.” Ati: “Ibi bizagabanya ibiciro ku bicuruzwa byinshi na serivise nyinshi, kandi bizagira Amerika igihugu cya mbere kure mu by’inganda.”

Uretse ibyo, umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko “yifuza rwose” guhura na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine kugirango barebere hamwe uko yarangira vuba. Yasabye kandi Uburusiya n’Ubushinwa gukorana na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugabanya intwaro za kirimbuzi. (AP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG