Uko wahagera

USA: Reta 20 z'Amerika Zaregeye Icyemezo cya Trump Kima Ubwenegihugu Abana Bahavukiye


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, leta zirenga 20 mu zigize igihugu zatanze ikirego mu nkiko cyo gutambamira iteka rya Perezida Donald Trump rivuga ko abana bahavukira guhera tariki ya 20 y’ukwa mbere 2025 badafite uburenganzira kavukire ku bwenegihugu.

Guverinoma yo ku rwego rw’igihugu ni yo ifite inshingano zose ku birebana n’ubwenegihugu. Iteka ribuza inzego zayo kwemeza ko umwana uvukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, guhera rikimara gusinywa, ari Umunyamerika niba byibura umwe mu babyeyi be atari Umunyamerika cyangwa umunyamahanga ufite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Leta 22 muri 50 zigize igihugu zivuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga. Zatanze ikirego mu nkiko. Guverinoma y’umujyi wa District of Columbia, umurwa mukuru w’igihugu, n’iy’uwa San Francisco wo muri leta ya California (mu burengerazuba bw’igihugu) zifatanyije nazo. Aha hose hafite abayobozi bakomoka mw’ishyaka ry’Abademokarate.

Ku kirego hiyongeraho n’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu, nk’uwitwa American Civil Liberties Union, n’indi iharanira uburenganzira bw’abimukira.

Imwe muri izi leta zareze ni Massachusetts, iri mu burasirazuba bw’igihugu. Kuri minisitiri w’ubutabera wayo, umutegarugoli Andrea Joy Campbell, iteka riramutse rigumyeho “ryaba ribujije bwa mbere mu mateka abana barenga 150.000 bavukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika buri mwaka uburenganzira kavukire bw’ubwenegihugu. Nta bubasha Perezida Trump abifitiye.”

Minisitiri w’ubutabera wa leta ya New Jersey, Matthew Platkin, yunga mu rya Joy Campbell. Ati: “Iki kirego kiratanga ubutumwa butomoye kuri guverinoma ya Trump ko tuzahora duhaguruka tugahagarara, turengera abaturage bacu n’uburenganzitra bwabo bw’ibanze bwanditse mw’itegeko nshinga.”

Minisitiri w’ubutabera wa leta ya California, Rob Bonta, nawe, ati:
“Mfitiye ijambo rimwe gusa Perezida Trump: tuzahurira mu rukiko. Ikirego gisobanura ko iteka rye rinyuranyije n’iteko nshinga. Rirahonyora ivugurura rya 14 ry’itegeko nshinga rya Leta zunze ubunwe. Rirahonyora itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe.”

Ntacyo perezidanse ya Repubulika Maison Blanche iratangaza kuri iki kirego.

Iki kibazo Gishobora Kuzagera mu Rukiko rw'ikirenga

Si ubwa mbere iki kibazo cy’uburenganzira kavukire ku bwenegihugu kivutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubusanzwe, ubu burenganzira bwanditse mw’ivugurura rya 14 ry’itegeko nshinga. Ryemejwe burundu mu 1868. Mu byo igika cya mbere kivuga muri make ni uko "abantu bose bavukiye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ni abaturage bayo." Abo bitareba ni abana bavuka ku badipolomate b’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uretse iyi ngingo y’itegeko nshinga, abarega bagendera no ku byemezo by’Urukiko rw’Ikirenga byabaye amategeko. Urugero rumwe ni urw’umugabo witwa Wong Kim Ark yavukiye i San Francisco mu 1873 ku babyeyi bari Abashinwa, batari bafite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Baje gusubira iwabo, we aguma muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Afite imyaka 21 y’amavuko, Wong Kim Ark yagiye mu Bushinwa gusura ababyeyi be. Agarutse, inzego z’abinjira n’abasohoka zamwangiye kwinjira mu gihugu, zivuga ko adafite ubwenegihugu bw’Amerika kandi ko adafite na viza. Yabireze mu nkiko.

Urubanza rwarakururanye rugera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’igihugu. Kw’itariki ya 28 y’ukwa gatatu 1898, ku bwiganze bw’abacamanza batandatu kuri babiri n'undi umwe wifashe, rwaciye iteka, ruvuga ngo “kubera ko Wong Kim Ark yavukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi ababyeyi be batari abadipolomate, ivugurura rya 14 ry’itegeko nshinga rimugira umwenegihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Iki kirego ni icya mbere kibayeho. Ababikurikiranira hafi biteze ko n’andi mateka ya Perezida Trump na yo azajya mu nkiko. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG