Umuntamategeko Moise Nyarugabo wigeze kuba Umusenateri ku rwego rw’’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aratabariza abaturage b’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe iherereye mu ntara ya Kivu y’epfo. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko ingabo za leta zimaze iminsi zibagabaho ibitero bikomeye. Yari kuri micro y'Umumenyeshamakuru Eddie Rwema. Fyonda hasi wumve ibindi biri muri ico kiganiro.
Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugisha Liyetona Mark uvugira ingabo za Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo ntibyadukundira. Ariko yari yasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi ba Twirwaneho n’abandi bafatanije bagabye ibitero ku birindiro by'ingabo z'igihugu zo muri batayo 132 ya brigade ya 13 ibarizwa muri lokalite yitwa UGEAFI, hafi y'umugezi wa LWIKO.
Iryo tangazo rivuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zabashije kubahashya, zica 6, zikomeretsa abandi 8. Yavuze ko ituze ryagarutse, asaba abaturage gusubira mu milimo yabo isanzwe ya buri munsi.
Forum