Kuri uyu wa kabiri, ingabo za Isiraheli zavuze ko zagabye igitero i Jenin mu ntara ya Sijordaniya, minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, avuga ko cyari kigamije "kurandura iterabwoba" muri ako karere.
Minisiteri y’ubuzima ya Palesitina, ifite icyicaro i Ramallah, yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu umunani, nyuma y’iminsi mike ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas ritangiye kwubahirizwa mu ntara ya Gaza.
Mu itangazo rihuriweho n’igisirikare cya Isiraheli n’ikigo gishinzwe umutekano cya Shin Bet, bavuze ko, hamwe na polisi yo ku mupaka wa Isiraheli, bagabye igitero cyiswe "Iron Wall" i Jenin.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma gato yo gutangira icyo gikorwa, Netanyahu yavuze ko iki gitero cyari kigamije "kurandura burundu iterabwoba" i Jenin kandi ko ari bumwe mu buryo bwagutse bwo kwitambika imbere ya Irani "aho yohereza intwaro zayo hose, muri Gaza, muri Libani, muri Siriya, muri Yemeni no muri Sijordania.
Guverinoma ya Isiraheli yagiye ishinja Irani gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu mpande zoze z’uburasirazuba bwo hagati, harimo na Hamas muri Gaza, no gushaka koherereza intwaro n'amafaranga abarwanyi bo muri Sijordaniya.
Umuryango utabara imbare muri Palesitina wavuze ko abatabaye bwa mbere bavuye abantu barindwi bakomerekejwe n'amasasu mazima kandi ko ingabo za Isiraheli zarimo kubabuza kugera muri ako gace. Guverineri w’intara ya Jenin, Kamal Abu al-Rub, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, ko iki gikorwa “cyavogereye inkambi y’impunzi". (AFP)
Forum