Urubuga mpuzambaga TikTok, ejo ku cyumweru, rwavuze ko rwongeye gutanga serivisi zarwo, nyuma y’uko perezida watowe Donald Trump avuze ko ashobora kurukomorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, amaze gusubira ku butegetsi kuri uyu wa mbere.
Ibyo byatangajwe nyuma y’uko abakoreshaga urwo rubuga bari bamaze kuvuga ko batarimo kubasha kujya ku rubuga TikTok ruyoborwa n’Abashinwa, ubwo TikTok rutari rukigaragara kuri telefone.
Ku munsi wa gatandatu, TikTok yarahagaze kuri miliyoni170 z’abanyamerika bayikoreshaga, mbere y’uko itegeko ryo kuyifunga ku butaka bw’Amerika ku mpamvu z’umutekano, ritangira kubahirizwa, ku cyumweru.
Abayobozi b'Abanyamerika bari baraburiye ko gukoresha TikTok y’isosiyete y’abashinwa ByteDance, byashoboraga guteza akaga abanyamerika, imyirondoro yabo igakoreshwa nabi. (VOA News)
Forum