Perezida watowe muri Amerika Donald Trump arahira kuri uyu wa mbere, yijeje ko agiye gushyiraho izindi ngamba nshya zikakaye zo kugabanya umubare w’abimukira binjira mu gihugu. Ibyo Donald Trump yabigarutseho kuri iki cyumweru mu ijambo ribanziriza irahira rye yagezaga ku bihumbi by’abamushyigikiye bari bakoraniye i Washington.
Perezida Trump yavuze ko iki kibazo cy’abimukira ari cyo azaheraho ku munsi we wa mbere mu biro. Yizeza ko azuzuza bwangu isezerano yatanze ubwo yiyamamazaga ryo kugabanya abimukira.
Imbere y’imbaga y’abitabiriye ikoraniro ryo kwishimira intsinzi ye ryiswe “Make Amerika Great Again Victory Rally”, Bwana Trump yagize ati: “Ejo izuba rizajya kurenga, inkundura y’abinjira mu gihugu cyacu nk’abaduteye yahagaze.”
Uyu mukuru w’Amerika mushya yongeye gusubiramo umuhigo yatanze ubwo yiyamamazaga, wo gutangiza iyirukanwa ry’abimukira rya mbere rikomeye mu mateka y’Amerika.
Iryo rikazasiga ababarirwa muri za miliyoni bavuye ku butaka bw’iki gihugu.
Icyakora igikorwa kiri ku rwego nk’uru, bisa nk’aho kizafata imyaka myinshi kandi kigahenda cyane.
Ibyavugiwe muri iri koraniro ry’abayoboke ba Trump byasaga neza n’amagambo atagira rutangira, yagiye aranga Trump mu bihe bye byo kwiyamamaza kuva no ku nshuro ye ya mbere muw’2016.
Avuga kuri iri huriro ry’abamushyigikiye ryitwa “Make America Great Again” – MAGA mu mpine, Trump yagize ati: “Iri ni ryo tsinda rya politiki rikomeye ribayeho mu mateka y’Amerika, kandi mu minsi 75 ishize, twageze ku ntsinzi y’akataraboneka mu mateka y’iki gihugu. Uhereye ejo – (kuri uyu wa mbere), nzakorana umuvuduko w’imbaraga zitari bwabeho kandi nzakemura buri kibazo cyose cyugarije igihugu cyacu.”
Iyi mitingi yabaye igikorwa cya mbere gikomeye avugiyemo ijambo rigenwe abamushyigikiye muri Washington, DC kuva yahavugira ijambo ryo ku itariki ya Gatandatu y’ukwa Mbere kwa 2021.
Iryo ryabanjirije iterwa ry’ingoro y’inteko nshingamategeko – Capitol, bikozwe n’agatsiko k’abamushyigikiye bazibiranyijwe n’uburakari. Trump yavuze ko nagera ku butegetsi azaha imbabazi benshi mu bantu barenga 1.500 bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iki gitero.
Trump yavuze ko azavana ibyo yise “intekerezo z’ubuhezanguni mu gisirikare”, ndetse agategeka igisirikare kubaka ubwirinzi bw’ibisasu bya misile mu kirere cy’Amerika, nubwo atarasobanura uko azabigeraho. Yanasezeranyije ko azahindura icyo yise “ikabya mu kugira inyandiko iza leta iz’ibanga”, ibisa nk’aho yakomozaga ku kirego yarezwe cyo kugumana inyandiko z’ibanga nyuma y’aho aviriye ku butegetsi.
Iki kirego, hamwe n’ikindi cy’ubugambanyi mu gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora ya 2020, byavanyweho na Minisiteri y’Ubutabera nyuma y’aho Trump atsindiye amatora mu kwa 11 k’umwaka ushize.
Iyi nzu mberabyombi yabereyemo ikoraniro ry’abayoboke ba Trump, isanzwe inakinirwamo imikino ya hockey na basketball, iraza no kuberamo bimwe mu bikorwa bijyanye n’irahizwa rye kuri uyu wa mbere. Ubukonje bukabije ni bwo bwatumye abashinzwe gutegura uyu muhango, wajyaga kubera hanze, bawimurira ahantu hubakiye kandi hasakaye.
Mu bindi Trump yijeje, harimo no gusohora inyandiko z’ibanga zerekeranye n’iyicwa rya Perezida John F. Kennedy, iry’umuvandimwe we Robert Kennedy, n’iry’impirimbanyi y’uburenganzira Martin Luther King Jr.
Mu gitondo cyo ku cyumweru, Trump yari yasangiye amafunguro ya mugitondo na bamwe mu basenateri b’abarepubulikani kuri hoteli Blair House, iri iruhande rwa perezidansi y’Amerika. Mu bari aho harimo ba Senateri John Cornyn, Susan Collins, Ted Cruz, Rick Scott na Tim Scott.
Nyuma yaje gushyira indabo ku mva y’Umusirikare Utazwi, mu irimbi rya Arlington hanze ya Washington. Bwana Trump yatereye isaruti imva mu gihe akarumbeti ka gisirikare kavuzwaga.
Mbere y’umuhango w’irahizwa rya Trump, benshi mu bakunzi be, mu myambaro y’ibara ry’umutuku n’ingofero zanditseho intero MAGA ya Trump, mu bukonje bwinshi, bakomeje gutegereza, bamwe baririmba ngo “Amerika! Amerika!”
Val Tordjman, w’imyaka 58, yakoze urugendo avuye i Denver ho muri leta ya Colorado, azanye n’amatike yo kwinjira muri uyu muhango. Akimara kumva ko umuhango wimuriwe imbere mu nzu, bigatuma n’umubare w’abazawukurikira barimo imbere ugabanywa, yagize ati: “Numvise ngiye kurira.”
Tordjman yavuze ko yateganyaga kumara ijoro ryose ku muhanda hafi y’ingoro uzaberamo, nubwo ubukonje ari bwinshi cyane, ku gipimo cya dogere selisiyusi 7 munsi ya zeru. Yavuze ko ataribonera Trump imbona nkubone. Ati: “Ni amahirwe y’imbonekarimwe mu buzima.”
Irahizwa rya Trump riteganyejwe isaa sita z’amanywa zo kuri uyu wa mbere ku masaha ya Washington – ni ukuvuga isaa moya ku masaha ya Kigali na Bujumbura, ubwo Trump araba arahirira gutangira inshingano mu nzu mberabyombi y’inteko nshingamategeko – Capitol.
Abashinzwe umutekano babarirwa mu bihumbi 25 nibo bashyizweho ngo bacunge umutekano w’abitabiriye uyu muhango.