Uko wahagera

Ishuri rya Seminari Nto y’i Butare Rifite Amateka Yihariye muri Volleyball


Ikipe ya Volleyball ya Seminari Nto y’i Butare
Ikipe ya Volleyball ya Seminari Nto y’i Butare

Ishuri rya Seminari Ntoya y’i Butare iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo rifite akabyiniriro k’ “Isonga y’Ayisumbuye” kubera ubudashyikirwa mu nzego zinyuranye, ubuhanga mu masomo n’ubuhangange muri muzika no mu mikino.

Abazi neza amateka y’iri shuri ryubatse ku musozi wa Karubanda hafi y’Igororero rya Butare bemeza ko iri zina ry’igisingizo “Isonga y’Ayisumbuye” ryazanywe n’umwe mu barimu bahigishije amasomo y’indimi nyakwigendera Frodouard Sentama wakomokaga mu muryango w’abasizi.

Seminari Nto y’i Butare ifite mateka maremare mu byerekeranye n’imikino muri rusange ariko by’umwiharimo mu mukino w’intoki wa volleyball.

Kwamamara kw’ikipe ya Seminari ntoya y’i Butare mu mukino wa volleyball byatangiye mu mwaka wa 1986 ubwo yatsindiraga itike yo kuzamuka iva mu kiciro cya kabiri yinjira mu ruhando rw’ikiciro cya mbere.

Icyo gihe yazamukanye n’abakinnyi b’intyoza barimo Camile Gakebuka, Aimable Semazi, Fidele Kajugiro Sebalinda, kabuhariwe Jean Pierre Karabaranga n’abandi.

Umwe mu bakurikiraniye hafi iyo gahunda kuko na we yari ayirimo ni we ubihamya. Uwo ni Alexis Mbaraga wigeze kuba kapiteni w’iyi kipe; muri ikigihe ni Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, ukomatanya koga, gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku magare.

Mbaraga atubwira ko nyuma y’imyaka ibiri gusa ikipe ya Seminari Nto y’i Butare yari imaze kubaka igitinyiro ndetse itangira gukabakaba ku bikombe, dore ko yari ishyigikiwe cyane n’abayobozi b’ishuri barimo nyakwigendera Padiri Modeste Mungwarareba.

Mu bakinnyi ngenderwaho ikipe Alexis Mbaraga yari abereye kapiteni yari yubakiyeho harimo Mbaraga nyirubwite, Benjamin Imenamikore, Louis Ngoga, Albert Kayiranga, Jean de Dieu Masumbuko, Vincent Nsengiyumva na Lambert Gacenderi. Mu basimbura twavuga Laurent Uwimana, Theophile Ruhorahoza, Norbert Mudaheranwa, George Nsengumuremyi, Apollinaire Kabandana n’abandi.

Alexis Mbaraga ashima ufite ubuhangange bw’umukinnyi Benjamin Imenamikore ndetse n’ubuhanga bw’umutoza Alphonse Rutsindura bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ahamya ko aba bombi bagize uruhare runini mu gukomera kw’ikipe ya Volleyball ya Seminari Nto y’i Butare.

Nyuma y’ikiragano cy’imyaka ya za 89, Seminari Nto y’i Butare yakomeje kugira abakinnyi beza barimo Michel Kerekezi, Raphael Ngarambe, Alexandre Rusanganwa, Innocent Havugimana, Jean Bosco Nsabimana, Fiacre Rwamucyo, Jerome Nyirinkwaya, Eugene Kayijamahe, Felix Ngabonziza n’abandi.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi volleyball yo mu “Isonga y’Ayisumbuye” ntabwo yagiye buheriheri. Hari bamwe mu bakinnyi bayirerewemo bagiye bazamura urwego ndetse rimwe na rimwe bakajya bitabazwa no mu ikipe y’igihugu. Muri bo twavuga Robert Ndabikunze, Jean Claude Gasana, Charles Manzi Nshuti, Jacques Kangabo, Emmanuel Mutabazi, Benjamin Kangabo, Dieudonné Singirankabo, Jean Pierre Niyirora, Alphonse Nsengiyumva na Aimable Mutuyimana.

Urukundo n’ubumenyi bw’ibanze burebana na volleyball byari byarinjiye mu buzima bw’abaseminari bose nk’uko batozwaga amasengesho, indirimbo n’amasomo yo mu ishuri.

Muri iki gihe, volleyball ya Seminari Nto y’i Butare ku Karubanda nta ho yagiye. N’ubwo ikipe y’iri shuri idashobora guhatanira ibikombe ku rwego rw’ikiciro cya mbere, nibura iracyahagaze neza mu ruhando rw’amashuri yisumbuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:34 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG