Uko wahagera

Amasezerano y'Amahoro Hagati ya Isirayeli na Hamasi Yatangiye Kubahirizwa


Abanyepalestina bahunguka basanga ibyabo byarasenywe n'intambara mu ntara ya Gaza
Abanyepalestina bahunguka basanga ibyabo byarasenywe n'intambara mu ntara ya Gaza

Ministri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu, yari yavuze ko adashobora gutangira Hamasi itaratanga urutonde rw’abanya Isirayeli ifite bagomba kurekurwa.

Nyuma umutwe wa Hamas waje gutanga urwo rutonde. Hamasi yavuze ko gutinda gutanga urutonde byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara wongeye gushimangira ubushake bwawo bwo kurangiza intambara.

Igihugu cya Katari cyahuje impande zombi cyari cyavuze ko yagombaga gutangira saa mbili n’igice za mu gitondo kuri iki cyumweru.

Intambara yo muri Gaza yatangiye taliki 7 z’ukwezi kwa cumi 2023 igihe umutwe wa Hamas ugabye igitero muri Isirayeli wica abantu 1200 ufata bunyago abagera ku 250.

Muri abo abagera ku 100 ni bo Hamasi yari isigaranye. Bikekwa ko icya gatatu cy’abafashwe bugwate bose bapfuye.

Ubutegetsi bwo muri Gaza buvuga ko Abanyepalestina 47 000 biganjemo abagore n’abana baguye mu bitero byo kwihimura Isirayeli yagabye mu ntara ya Gaza. Isirayeli ivuga ko muri abo harimo n’abarwanyi b’umutwe wa Hamasi.

Forum

XS
SM
MD
LG