Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’abibumbye wavuze ko urugomo rukabije mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwatumye abantu bagera ku 237.000 bahunga kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye.
Aganira n’abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi, Eujin Byun, umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, yababwiye ati: “Imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro itari ku ruhande rwa Leta n’ingabo za Kongo mu ntara ya Kivu ya ruguru na Kivu y’epfo, irimo gukaza umurego yongera ibibazo bikabije byugarije ikiremwa muntu ku isi, ariko bitavugwa bihagije."
Uyu muyobozi yumvikanishije ko amakimbirane "yaranzwe no guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwimurwa ku gahato".
Uwo muvugizi Byun yagaragaje ko izo ntara zombi zari zicumbikiye abantu miliyoni 4.6 bataye ibyabo imbere mu gihugu cya Repuburika ya demokarasi ya Kongo, kandi ko iki ari kimwe mu bihugu byakira abantu benshi ku isi, bakurwa mu byabo hakurya y’imipaka".
Umuvugizi wa HCR, Byun, yavuze ko kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya gatandatu z’ukwezi kwa mbere honyine, imirwano ikaze mu turere twa Masisi na Lubero yari yamaze gutuma abantu bagera ku 150.000 bahunga ingo zabo.
Yavuze ko benshi babanje gushakira umutekano mu gace ka Masisi, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Goma, umujyi munini mu karere, ariko ko bongeye kwimurwa mu gihe ihohoterwa ryakwirakwiraga. (AFP)
Forum