Uko wahagera

Polisi ya Sudani y’Epfo Yashyizeho Amasaha y’Umukwabu mu Gihugu Hose


Polisi ya Sudani y’epfo yashyizeho amasaha y’umukwabu mu gihugu hose atangira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatanu. Ni nyuma y’ijoro ry’imyivumbagatanyo mu murwa mukuru Juba, biturutse ku bivugwa ko abasirikare b’igihugu gituranyi, cya Sudani, n’imitwe bafatanyije, bishe abanyasudani y’epfo mu mujyi wa Wad Madani w’intara ya Gezira muri Sudani, ubwo bongeraga kuwisubiza.

Mu kiganiro kuri televiziyo ya Leta, umuyobozi wa polisi, Abraham Peter Manyuat, yavuze ko amasaha y’umukwabu azakomeza kuba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo buri munsi, kuzageza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya, hagamijwe kugerageza kugarura umutekano no kubuza ko hagira ibyangirika.

Uyu muyobozi yagize ati: "Polisi ntizihanganira urugomo urwo ari rwo rwose." Mu ijoro ry’ejo kuwa kane, abantu bane barakomeretse mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo, Juba. Bamwe bakomerekejwe n'amasasu ndetse n'imihoro, ubwo urubyiruko rwigabizaga amaduka y’abanyasudani, mu bice byinshi by’umujyi, rukamenagura ibintu kandi rugasahura.

Kuri uyu wa gatanu, amaduka ari ahantu henshi mu nkengero z’umujyi wa Juba, yari afunzwe kubera ko abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano bageragezaga guhungishiriza abanyasudani ahantu hizewe, biturutse ku bwoba bw’uko bakwibasirwa n’abivumbagatanyije. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG