Uko wahagera

Leta ya Tanzaniya Iremeza ko Nta Ndwara ya Marburg Iri mu Gihugu


Abakozi ba OMS barimo gupima abaturage baketsweho indwara ya Marburg
Abakozi ba OMS barimo gupima abaturage baketsweho indwara ya Marburg

Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta muntu n'umwe muri iki gihugu wigeze asanganwa virusi ya Marburg, nyuma y’uko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuze ko abantu byibuze umunani mu majyaruguru y'uburengerazuba bw’igihugu, bakekwaho kuba barazize, iyo ndwara.

Minisitiri w’ubuzima wa Tanzaniya, Jenista Mhagama, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa gatatu, yagize ati: "Kugeza tariki 15 y’ukwezi kwa mbere 2025, nta virusi ya Marburg ibipimo bya laboratwari byasanze ku bantu bose bakekwaga."

Kuri uwo wa gatatu, OMS yari yavuze ko yabonye amakuru yizewe, ku bantu bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg mu ntara y’Akagera ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa mbere.

Abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisanzwe bya Marburg, harimo kubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara umugongo, impiswi, kuruka amaraso, gucika intege kw’imitsi no kuva amaraso.

Indwara itera umuriro no kuva, yica ku gipimo cyo hejuru mu gihe 88 kw’ijana by’abayirwaye ibahitana, kandi iyo virusi iri mu bwoko bumwe n’iya Ebola, abantu bandura biturutse ku ducurama mu bice bimwe by’Afurika y’iburasirazuba.

Amaze kubona amakuru ku bakekwagwaho virusi ya Marburg, Mhagama yavuze ko minisiteri yahise ifata ingamba zihuse, zirimo kohereza itsinda ry'impuguke muri ako karere, ibikorwa by’iperereza no gufata ibipimo byajyanywe gusuzumwa muri laboratwari.

Tanzaniya yahuye n’icyorezo cya mbere cya Marburg mu mwaka wa 2023, ubwo habarwaga abantu icyenda, barimo batandatu bapfuye mu gace kamwe.

Mw’itangazo, minisitiri w’ubuzima yavuze ko Tanzaniya "yashyize ingufu muri gahunda zo kugenzura indwara" nk’igisubizo ku makuru ajyanye n’ibyorezo.

Tanzaniya yanenzwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, kubera ko itasangiye amakuru ku bijyanye n’imibare y’abantu banduye no kuba yarirengagije ingamba zo gukumira iyo ndwara. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG