Uko wahagera

Abagize Inteko Ishinga Amategeko Nshya ya Mozambike Barahijwe


Umuhango wo kurahiza abagize Inteko Ishinga amategeko ya Mozambike
Umuhango wo kurahiza abagize Inteko Ishinga amategeko ya Mozambike

Uyu munsi Mozambique yarahije inteko ishinga amategeko yayo nshya, nta n’inyoni itamba mu mihanda y'umurwa mukuru. Ibi, ni nyuma y’uko umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, asabye ko habaho imyigaragambyo yo kwamagana amajwi yavuye mu matora ataravuzweho rumwe.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa ,AFP, bivuga ko amashyaka abiri mato atavuga rumwe n’ubutegetsi, yanze kujya mu muhango wo kurahiza inteko ishinga amategeko.

Ayo mashyaka yavuze ko atemera ibyavuye mu matora yabaye mu kwezi kwa 10, mu gihe perezida utahiwe kuyobora igihugu, Daniel Chapo, yahamagariye umutuzo n’ubumwe, nyuma y’amezi y’imyivumbagatanyo yaguyemo abantu.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Venancio Mondlane, ukunzwe cyane n’urubyiruko rwa Mozambike, avuga ko amajwi yanyerejwe akaganisha amahirwe kw’ishyaka Frelimo rya Chapo, rimaze imyaka 50 ku butegetsi.

Mondlane mu mpera z’icyumweru yasabye abamushyigikiye, kwerekana ko banze ibyavuye mu matora ku mugaragaro, bakoresheje imyigaragambyo mu gihugu hose, guhera kuri uyu wa mbere kuzageza kuwa gatatu, ubwo Chapo, azarahirira kuyobora igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG