Muri Sudani, ingabo za leta zinjiye mu mujyi wa Wad Madani zishushubikana iza Rapid Support Forces zigometse ku butegetsi.
Igisirikare cya leta kiramutse kigumanye uyu mujyi, aka gace kaba kabaye aka mbere kanini zishubije mu gihe cy’imyaka ikabakaba ibiri iyi ntambara imaze. Byaba kandi bihaye indi sura intambara leta ya Sudani irwana n’abayigometseho.
Ingabo za leta zasohoye video izigaragaza ziri muri uwo mujyi uzwi nk’umurwa mukuru wa leta ya El Gezira. Uyu mujyi urangwa n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, wari warafashwe n’abarwanyi ba RSF mu kwezi kwa cumi n’abiri 2023.
Iyi ntambara yashingiye ku kutavuga rumwe mu byerekeye guhuza ibice bitandukanye by’ingabo z’igihugu, yateje ibibazo byabangamiye inyokomuntu muri iki gihugu, bikura mu byabo abagera kuri miliyoni 12, biteza n’inzara ku bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye igihugu.
Itangazo rya leta ya Sudani ryashimiye ingabo zayo kuba zigaruriye umujyi wa Wad Madani mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, rivuga ko ahasigaye ari uguhumbahumba inyeshyamba zaba zisigaye zihishe mu bice byawo bitandukanye.
Mu ijambo yavuze abinyujije ku rubuga rwa Telegram, Hamdan Dagalo, bakunze kwita Hemedti, ukuriye ingabo za RSF zigometse ku butegetsi, yemeye ko ingabo ze zambuwe uyu mujyi ariko yongeraho ku urugamba rutararangira. Yavuze ko bagiye kwisuganya bakagaba ibindi bitero, bakigarurira uwo mujyi.
Yatangaje ko impamvu ingabo ze zarushijwe imbaraga ar’uko ingabo za leta zifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa drone zavuye muri Irani, n’inkunga y’ingabo zaturutse mu ntara ya Tigre muri Etiyopiya.
Forum