Kuri uyu wa gatanu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, urukiko mpanabyaha rwo ku rwego rwa leta ya New York ruri i Manhatan ruratenganya gusomera Donald Trump igihano mu rubanza yatsinzwe ku byaha byo kwica amategeko agenga amatora.
Mu kwezi kwa gatanu gushize, urukiko rwa rubanda, Jury, rwagamije Trump ibyaha 34 byose umushinjacyaha Alvin Bragg wo ku rwego rwa leta ya New York mw’ifasi ya Manhattan, Alvin Bragg, yari amukurikiranyeho.
Yamureze ko mu 2016, ubwo Trump yimamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu, yahonze amadolari 130,000 umugore uzwi kw’izina rya Stormy Daniels wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina.
Yamusabaga guceceka ko bigeze kuryamana kuko yatinyaga ko bimenyekanye byamwononera amahirwe mu matora. Umushinjacyaha yemeza ko binyuranyije n’amategeko agenga amatora muri leta ya New York.
Trump yaburanye avuga ko ari umwere.
Umucamanza Juan Merchan, wayoboye urubanza rwose, yagennye itariki ya 10 y’ukwa mbere 2025 kugirango amenyeshe Trump igihano cye. Trump yasabye urukiko rw’ikirenga rwa New York kumutegeka kubisubika. Yavugaga ko kumuha igihano byamurangaza muri iki gihe cy’inzibacyuho yitegura gutangira manda ye ya kabiri y’umukuru w’igihugu kuri 20 y’ukwa mbere.
Ejo ku wa kane, urukiko rw’ikirenga rwa leta ya New York rwamushubije ko nta mpamvu yo gusubika gusomerwa.
Amaze kumeya iki cyemezo, Trump na ba avoka be bahise bitura Urukiko rw’Ikirenga rwo ku rwego rw’igihugu kugirango rubifateho icyemezo cyihutirwa cyane. Ikirego cyagiye mu maboko y’umucamanza Sonia Sotomayor, ushinzwe imanza nk'izi zihutirwa ziturutse mu rukiko rw’ikirenga rwa leta ya New York.
Hatagize igihinduka, umucamanza Juan Merchan wo ku rwego rwa leta ya New York ashobora rero gusomera igihano Trump mu masaha ari imbere. Mu gihe yamumenyeshereje iyi tariki, yamuciriye n’amarenga ko atamukatira igifungo cyo muri gereza, gufungishwa ijisho ari iwe, cyangwa ihazabu. Yabandikiye ahubwo ashobora kumuha icyo bita “conditional discharge” mu Cyongereza, ni nko kuvuga kumuha ubwigenge bw’agateganyo, cyangwa se igihano gisubitse, mu gihe runaka bigeretseho ibyo agomba kubahiriza.
Ibyo ari byo byose, Donald Trump yabaye perezida uri ku butegetsi cyangwa wacyuye igihe wa mbere na mbere mu mateka ya leta zunze ubumwe z’Amerika waburanishijwe mu mategeko mpanabyaha kandi ibyaha biramuhama. Agiye kuba n’uwa mbere mu mateka yacyo ugiye kuba umukuru w’igihugu yarahamwe n’ibyaha. (AP/VOA)
Forum