Uko wahagera

Ukraine Yemeza ko Yahanuye Drone 46 z'Uburusiya


Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kuri uyu wa kane cyahanuye drone 46 muri 70, ingabo z’Uburusiya zakoresheje mu bitero byibasiye uduce two hagati no mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, zavuze ko ibisate by’utwo tudege tutagira abaderevu twahanuwe, byangije amazu mu bice bya Cherkasy, Kharkiv na Sumy.
Ingabo zirinda ikirere za Ukraine kandi zahanuye izindi drone mu turere twa Chernihiv, Dnipropetrovsk, Kherson, Kyiv, Mykolaiv na Poltava.

Ibyo bitero bibaye umunsi umwe nyuma y’uko misile z’Uburusiya zibasiye umujyi wa Zaporizhzhia, zigahitana abantu batari munsi ya 13, zigakomeretsa abandi 30.
Kuwa gatatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yari yavuze ati: "Nta kintu kibi kirenze ubugome bwo kurasa ibibombe mu kirere ku mujyi, uzi neza ko abaturage basanzwe bahazaharira."

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya, kuri uyu wa kane yavuze yarashe indege zitagira abaderevu 15 za Ukraine, zirimo izahanuriwe hejuru y’akarere ka Belgorod n’aka Bryansk na Krasnodar ku mupaka w’ibihugu byombi.

Guverineri w’intara ya Krasnodar, Veniamin Kondratyev, mu butumwa yashyize ku rubuga Telegram yavuze ko ibisate bya za drone byangije inzu, ariko ko nta bantu bahitanywe n’igitero cya Ukraine. (VOA News-Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG