Muri leta z’amajyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, amashuri yafunze, biturutse ku masimbi n’ubukonje bukabije bihitezwe uyu munsi. Muri Leta ya Texas, amashuri yahagaritse amasomo ku banyeshuri barenga miriyoni imwe ahitezwe ko haza kuba ubunyereri biturutse kuri barafu ku buryo biza kuba ari ibihe bitoroshye bishobora kuzageza kuri uyu wa gatanu.
Mu bice by'umujyi wa Dallas, abashinzwe iby'umutekano w'imihanda bashyizemo imyunyu yo gushongesha amasimbi, kuko hitezwe ko haza kugwa amasimbi ari ku gipimo kiri hagati ya santimetero 5 na santimetero 10.
Kure yaho mu majyaruguru hafi ya Oklahoma, serivise y’iteganyagihe iravuga ko hitezwe santimetero 12.7. Abaturage basabwe kwirinda gutwara imodoka mu bihe bibi nk’ibi, igihe cyose bishoboka.
Ifungwa ry’amashuri ryanagumishije mu ngo abanyeshuri mu murwa mukuru wa leta ya Kansas, Kansas City, no mu murwa mukuru wa Arkansas, Little Rock mu gihe umurwa mukuru wa Leta ya Virginia, Richmond, ukomeje gucungana ibihe hakurikijwe inama z’impuguke mu by’iteganyagihe.
Ubukonje bwahuriranye n’umuriro udasanzwe wo mu kwezi kwa mbere wibasiye ibice by'umujyi wa Los Angeles muri leta ya California, bikaba byatumye abaturage bahunga, amazu yafashe n’inkongi y’umuriro watijwe umurindi n’imiyaga yakwije ibyotsi mu kirere.
Abantu barenga 130.000 batuye mu mujyi wa Los Angeles n'inkengero zawo basabwe kuva mu ngo zabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, mu gihe abazimya umuriro barwanaga no gukumira inkongi y’umuriro wagiye ufatira ku mpande zitandukanye z'uwo mujyi. Uyu muriro umaze kwica abantu batanu, kandi wanasenye ibikorwaremezo bigera ku 1.000.
(AP)
Forum