Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yiteze impinduka ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kubw’ubutegetsi bushya bugiye kujyaho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni mu kiganiro yahaye Abanyamakuru.
Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kiri mu byo Perezida Paul Kagame yatinzeho cyane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gifata umuzi mu mateka ya Kongo ubwayo ashingiye cyane ku bakoloni bakase imipaka nabi. Yahakanye inkunga iyo ari yo yose u Rwanda rushinjwa gutera abarwanyi b’umutwe wa M23. Yavuze ko ari abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo kandi ko bajya gutera bataturutse mu Rwanda.
Muri Iki kiganiro umukuru w’u Rwanda yikomye imiryango mpuzamahanga ko itera inkunga umutwe wa FDLR ubarizwa muri Kongo, unashinjwa gukora jenoside mu Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yanavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo gifitwemo uruhare n’abategetsi ba Kongo ubwabo. Yumvikanye abashinja ko birirwa bica abaturage babo ku manwa y’ihangu.
Perezida Kagame yavuze ko yari yarahisemo kuba yirinze kugira byinshi yatangaza kuri iki kibazo. Yongeye kumvikana avuga ko yagiriye inama abategetsi ba Kongo ngo bafatanye mu kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe ariko barinangira. Yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda n’inkiko zarwo bizakomeza kurindwa ku kiguzi cyose gishoboka.
Ku biganiro by’I Luanda muri Angola bigamije gushakira umuti ikibazo cya Kongo , Perezida Kagame avuga ko Kongo igira uruhare mu gutuma bigenda biguru ntege. Akumva ko byagombye gushyirwamo ingufu mu mugambi wo gukemura ikibazo mu buryo burambye.
U Rwanda na Kongo byitana ba mwana ku kibazo cy’umutekano umaze iminsi itari mike mu burasirazuba bwa Kongo. U Rwanda rushinja iki gihugu gituranyi gucumbikira abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR , no kwibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Kongo na yo mu bihe bitandukanye ishinja u Rwanda gufasha abarwanyi bo mu mutwe wa M23 no gusahura umutungo kamere wayo urimo amabuye y’agaciro.
Forum