Abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuwa kabiri basezeye bwa nyuma kuri nyakwigendera Jimmy Carter wabaye Perezida 39 w’Amerika. Kuri uwo munsi, umurambo we wagejejwe mu ngoro y’inteko ishinga amategeko I Washington DC.
Visi Perezida Kamala Harris yabwiye abo mu muryango wa nyakwigendera n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango, ko iki cyari igikorwa cyo kwizihiza ubuzima bw’umugabo usize ibikorwa bizakomeza kuzirikanwa mu gihe kirekire cyane.
Umurambo wa Jimmy Carter, umudemokrate wabaye perezida w’Amerika muri manda imwe akanegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, uruhukiye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu gihe cy’iminsi ibiri mbere y’uko igihugu cyose kimusezeraho bwa nyuma kuri uyu wa kane muri Katedrali ya National Cathedral, iri mu murwa mukuru, aho imihango yo gusezera kuri ba perezida bacyuye igihe nka Dwight D. Eisenhower, Ronald Reagan, Gerald Ford, na George H.W. Bush yabereye.
Kamala Harris kandi yibukije uruhare Jimmy Carter yagize mu biganiro byabereye i Camp David muri leta ya Maryland, bihuza Isirayeli na Misiri byarebanaga ay’ingwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Yibukije kandi amavugurura yatangije mu byerekeye umurimo, n’ishyirwaho za ministeri y’Uburezi n’iy’ingufu muri Amerika.
Mu ijambo rye, perezida w’inteko ishinga amategeko Mike Johnson, yazirikanye ko Jimmy Carter yabaye perezida mu bihe bikomeye mu mateka y’Amerika.
Yagize ati: “Ubuzima bwa Perezida Carter, kutizigama kwe, kurwanya kanseri, n’inkunga ye ihoraho n’ibyo kuzirikanwa. Perezida Carter yarangwaga n’ibikorwa”.
Senateri Chuck Schumer ukuriye ishyaka ry’abademocrate muri Sena yavuze ko Carter ari umwe mu bantu baranzwe n’ubunyangamugayo mu kuyobora igihugu. Yavuze ko yagiraga impuhwe, yiyubahaga, akaba umunyabwenge w’icisha bugufi kandi ukunda igihugu cyane. Yagize Ati: "Izi ni zo ndangagaciro yazanye mu biro by’umukuru w’igihugu mu gihe kugirira ubutegetsi icyizere byari ku rugero rwo hasi mu kinyejana cya 20."
Ubuyobozi bwa Carter bwatangiye mu gihe igihugu cyarimo kizanzamuka nyuma y’intambara cyarwanye na Viyetinamu n’ibibazo bya Watergate byari bishingiye ku byuma byumviriza amajwi, abashyigikiye Perezida Nixon bashyize mu nyubako ya Watergate yakorerwagamo n’Abademocrate bituma abanyamerika batakaza icyizere mu mikorere y’ubutegetsi.
Manda ya Perezida Carter yavuye mu 1977 igera mu 1981 yaranzwe n’ibibazo bishingiye ku bukungu n’amakimbirane muri Irani n’Afuganistani
Ralph Norman ugaharariye abademokrate yabwiye Ijwi nry’Amerika ko Perezida Carter ari umugabo wakoreye igihugu cye kandi wakundaga Amerika. Yagize ati: "Sinemeraga gahunda z’ubutegetsi bwe sose ariko nemeraga ko akunda igihugu."
Carter ni we warambye igihe kirekire mu bigeze kuyobora Amerika bose. Yatabarutse afite imyaka 100. Mu mirimo yakoze avuye ku buyobozi bw’igihugu harimo kugirira ingendo mu bihugu binyuranye mu bikorwa byo guhuza abashyamiranye mu biganiro by’amahoro no gutanga ubufasha ku bakene n’abari mu kaga byahaye isura nshya uburyo abahoze ari abakuru b’igihugu muri Amerika babaho nyuma yo kuva ku butegetsi.
Mike Lawler, umudepite w’Abarepubulikani yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Jimmy Carter yayoboranye umutuzo mu gihe cyarangwaga n’inkubiri. Nk’igihe Abanyamerika bafatirwaga bunyago muri Irani n’ ibibazo by’ubukungu byariho icyo gihe:
Yagize ati: “Mu by’ukuri ntibitandukanye n’uko byari bimeze ku buyobozi bwa Joe Biden hamwe na hamwe. Ariko ntekereza ko Abanyamerika babonye Jimmy Carter nk’inyangamugayo kandi yari yitaye kuri iki gihugu n’abantu bacyo kandi mu buryo budashidikanywaho, nyuma yo kuva ku butegetsi yitaye cyane ku cyo yamarira Abanyamerika mu kigo yashinze cyo gushakira amacumbi abatishoboye abinyujije mu kigo yashinze cya Habitat for Humanity."
Abashinzwe ingoro ya Capitol inteko ishinga amategeko y’Amerika ikoreramo, bavuga ko kuva yubakwa, kugeza ubu abantu 46 ari bo bamaze gusezerwaho bwa nyuma bahanyuijijwe mu buryo nkubu. Umurambo wa Jimmy Carter uzasubizwa muri Leta akomokamo ya Georgia kuwa kane ashyingurwe n’abo mu muryango we aho akomoka mu mujyi muto wa Plains.
Forum