Uko wahagera

Nijeriya Ivuga ko Yishe Intagondwa za Kiyisilamu 34


Borno ni imwe muri Leta ikunze kwibasirwa n'ibitero by'intagondwa
Borno ni imwe muri Leta ikunze kwibasirwa n'ibitero by'intagondwa

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko ingabo zacyo zishe abarwanyi ba kiyililamu 34, mu mirwano yabereye mu ntara ya Borno. Leta yanemeje ko yapfushije abasirikari bayo abasirikare batandatu.

Umuvugizi w'ingabo za Nijeriya, avuga ko iyi mirwano yabaye kuwa gatandatu mu mudugudu wa Sabon Gari, ubwo abarwanyi bavumbukiraga ku ngabo zari zisubiye ku kigo cya gisirikare.

Ibitangazamakuru byavuze ko abo barwanyi bari mu mutwe wa Boko Haram no mu mutwe wo muri Afurika y’uburengerazuba (Islamic State West Africa Province (ISWAP)). Bari ku mapikipiki no mu makamyo apakiye imbunda.

Uwo muyobozi avuga ko izo ngabo, bafatanyije n’abagiye kuzitabara baturutse mu mitwe ya gisivili yishyize hamwe bose hamwe babashije gusubiza inyuma icyo gitero.

Forum

XS
SM
MD
LG