Urukiko rukuru mu Rwanda, urugereko rwa Kigali rwakomeje kumva imyiregurire y’abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki Madamu Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ni imyiregurire yaranzwe no kwikoma uwitwa Boniface Nzabandora. Uyu na we wemezaga ko yari mu bayoboke b’iri shyaka ritaremerwa mu mategeko, ni we shingiro ry’ikirego cyose.
Abireguye kuri uyu wa kabiri bavuga ko Nzabandora ari we wasabye ko bakora amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rurimi rw’Icyongereza arangije afata amajwi ya bagenzi be ayashyikiriza ubugenzacyaha, bisanga mu buroko.
Nyamara, uyu Nzabandora, umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ntaho agaragara mu kirego kirega bagenzi be kwitabirira amahugurwa, buvuga ko yari agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Abaregwa bavuga ko muri ayo mahugurwa bakoze, uwabagambaniye yatanzemo igitekerezo cy’uburyo banyura ku bazunguzayi bagakora imyigaragambyo.
Bavuga ko yavuze ko bahita babyumva kuko ubutegetsi bw’u Rwanda bubafata nk’umwanda. Bakibaza uburyo mu majwi yatanze ntaho yumvikana atanga icyo gitekerezo.
Emmanuel Masengesho wahuguwe yitwa Picasa yabwiye urukiko rukuru ko ikirego cy’ubushinjacyaha kigoye kucyireguraho. Avuga ko kibumbatiye urujijo n’inenge nyinshi. Kimwe na bagenzi be bavuga ko guhugurwa bitagize icyaha. Agasaba ko urukiko rwagombye gutesha agaciro iki kirego rukazamugira umwere.
Amahugurwa baregwa gukora mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, abireguye none babihakanye. Nka Masengesho avuga ko bize inkomoko y’amakimbirane hagati y’abaturage n’abategetsi n’uburyo yakemurwa nta mbaraga. Kuri we bagize amahugurwa meza, kuko ubumenyi yayakuyemo abufata nka “ntagereranywa.”
Gusa inshuro nyinshi yabajijwe ku mpamvu yahugurwaga yitwa izina ry’irihimbano rya Picasa, byakunze kumugora kubisobanura. Hamwe akavuga ko byari ku mpamvu z’umutekano we kuko yashoboraga kugirirwa nabi, ariko ntagaragaze abashoboraga kumugirira nabi.
Ahandi akavuga ko abahuguraga bari bugorwe n’amazina y’amanyarwanda, bikamubera ihurizo gusobanura impamvu atagumanye izina rye rya “Emmanuel” ritari mu Kinyarwanda.
“Ndi umwe mu bifuza ko ishyaka Dalfa Umulinzi ryandikwa mu rwego rw’amategeko kugira ngo nanjye ngire iryo nibonamo nk’uko byemewe mu yandi mashyaka mu Rwanda.” Ibyo si ibyemezwa n’umunyamakuru, ahubwo ni amagambo bwite Masengesho yabwiye umucamanza.
Ku bireba Marcel Nahimana wahuguriwe ku izina rya Thompson na we avuga ko atatumiwe mu mahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.
“Kugeza ubu ndasaba inama, umuntu undega ko navuze ngo umunyarwanda niyubahwe, aransaba ngo mvuge iki kindi?” Ni imvugo za Nahimana zakuruye amarangamutima ku bari mu cyumba cy’iburanisha uhereye ku ruhande rw’ubushinjacyaha bahanganye.
Urukiko rwamwibukije ko ubushinjacyaha butamuregesha ayo magambo ukwayo ahubwo bushingira ku cyo we na bagenzi be bari bagamije cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho. Uyu yemeza ko yari umwalimu akora n’ubuvuzi; bityo ko mu magambo ye yari aryohewe n’ibyiza by’igihugu atari kujya mu mitwe ihirika ubutegetsi bwacyo. Yagize ati “Sinari gutema ishami ry’igiti ndyicayeho.”
Naho Alexis Rucubanganya wahugurwaga yitwa Franklin, ku mahugurwa baregwa gukora bagambiriye guhirika ubutegetsi kuri we ni ikinyuranyo. Yabwiye urukiko ko ubumenyi yakuye muri ayo mahugurwa bwamugiriye akamaro kurusha imyaka isaga 10 yamaze ku ntebe y’ishuli.
Yasobanuye ko kwiga uko ibibazo byakemuka mu mahoro bimurutira kwiga imibare n’andi masiyansi. Yavuze ko muri ayo mahugurwa ntaho yumvise, Ishyaka DALFA Umulinzi na Perezida Fondateri waryo Ingabire Victoire Umuhoza. Akibaza uburyo ubushinjacyaha bubahuriza hamwe mu kirego kandi icyaha ari gatozi.
Yikomye Nzabandora ko ubuhamya bwe ari icyo yise ‘ibinyoma’ yacuze akabicurana ubuswa mu nyungu ze bwite. Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira abaregwa yongeye kuvuga ko gusoma igitabo ubwabyo bitagize icyaha igihe cyose nta bikorwa bigaragara bakoze. Kugira imyemerere bahuriyeho na byo Gashabana nta cyaha abibonamo.
Ijwi ry’Amerika ntirabasha kumenya impamvu Umunyapolitiki Madamu Ingabire Victoire Umuhoza atakitabirira urubanza rw’abayoboke be n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bareganwa. Mu minsi yashize byasaga n’ibigoye ko atitabira iburanisha. Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Gatatu.
Abaregwa bahugurwaga ku gitabo “Blue Print For Revolution” cy’umunyaseribiya Srdja Popovic gisobanura uburyo bwo guhirika ubutegetsi bidababye imbaraga z’imbunda. Ibyaha bose barabihakana.
Forum