Mu Rwanda, umucamanza mu rukiko rukuru yatangiye kumva imyiregurire y’abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Madamu Ingabire Victoire Umuhoza. Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Alphonse Mutabazi, umwe muri babiri bireguye kuri uyu wa Mbere yasabye ubushinjacyaha kubanza kumugaragariza hagati y’amahugurwa baregwa ko bakoze no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi bagamije guhirika ubutegetsi icyabanjirije ikindi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko budategetswe kugaragaza abagize umutwe w’abagizi ba nabi, igihe watangiriye n’abari bawuyoboye. Bwabwiye urukiko ko bugarukira ku gusobanura ibikorwa bigize ibyaha n’amategeko abihana.
Mutabazi yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa atabyemera kandi ko nta n’aho ahuriye na byo, yumvikanisha ko atigeze yitabira ayo mahugurwa aregwa, ahubwo akibaza icyo ubushinjacyaha bumuregera.
Urukiko rukuru rwamwibukije ko aregwa kuyakangurira abandi bagenzi be bareganwa. Uregwa yavuze ko Sylvain Sibomana yamuhamagaye kuri telefone amubwira iby’ayo mahugurwa yagombaga kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ntiyabasha kuyitabira kuko telefone ye yari ifite ikibazo.
Yemeye ko yabwiye Claudine Uwimana bareganwa iby’ayo mahugurwa nk’umuntu biganye banaturanye ku Gisenyi akanamusaba ko yayitabirira. Mutabazi ntiyiyumvisha uburyo ayo mahugurwa ubushinjacyaha buyahuza n’umunsi witiriwe Umunyapolitiki Madamu Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Uwo wizihizwa tariki ya 14/10 buri mwaka. Abawizihiza bibuka igihe Ingabire yafatiwe agafungwa akigera mu Rwanda ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka mu matora ya 2010. Mutabazi yibaza niba ayo mahugurwa baregwa yo gushaka guhirika ubutegetsi ataza kubaho byari buhagarike “Ingabire Day” yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyarwanda niyubahwe”.
Yibukije ko kuva Ingabire yafungwa uwo munsi utasibye kubaho. Akibaza impamvu abagombaga kuwizihiza mu 2021 byabaviriyemo gufungwa. Mu magambo ye, amwenyura ari na ko acishamo agaseka, umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye Mutabazi ati “Wasanga umunsi wa 40 utari wakageze” bijya gusa n’imvugo yo mu gitabo cya Bibiliya igira iti “Iminsi y’igisambo ni 40”
Imvugo z’umucamanza zazamuye amarangamutima ku bakurikiranaga urubanza bamwe muri bo ibitwenge birabegura basekera mu majwi yo hasi. Mutabazi akavuga ko adashobora kuryozwa ibyavugiwe muri ayo mahugurwa kuko atayitabiriye. Avuga ko n’iyo aza kuba abyara inyungu zitari bumugereho.
Mutabazi yatinze cyane kuri “ Ingabire Day”. Avuga ko ataterwa ipfunwe no kwambara umupira wanditseho amagambo asaba ko umunyarwanda yubahwa. Avuga ko ibyo ubwabyo n’uwabikora bitagize icyaha na cyane ko politiki y’u Rwanda yemera urunyurane rw’ibitekerezo.
Ashize amanga, imbere y’umucamanza, Mutabazi yagize ati “Uwo munsi wa Ingabire Day uzakomeza ibihe byose, igihe cyose inkiko zitarategeka ko uhagarara.” Mutabazi anaregwa ko yohereje ifoto ye akoresheje telefone iherekejwe n’insanganyamatsiko kuri Ingabire Day.
Undi wireguye ni Claudine Uwimana. Avuga ko yitabiriye umunsi umwe w’amahugurwa ntiyasubirayo kubera ko telefone ye yari yagize ikibazo. Avuga ko ubushinjacyaha bumurega kwitabira amahugurwa agamije guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR mu Rwanda. Nyamara we akemeza ko igitabo bahuguweho kivuga guhirika ubutegetsi muri rusange.
Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira itsinda rigari mu baregwa avuga ko ikimenyetso cy’amajwi gifatwa nk’izingiro ry’ikirego cyose gikwiye guteshwa agaciro. Avuga ko ayo majwi yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni amajwi yafashwe n’uwitwa Boniface Nzabandora na we wemezaga ko yari umuyoboke w’ishyaka DALFA Umulinzi arangije ayashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha. Nzabandora ni n’umutangabuhamya muri uru rubanza. Gashabana avuga ko mu gufata amajwi nk’ayo bisabirwa uburenganzira.
Yavuze ko kuba abantu bahuje imyemerere bitagira icyaha. Yavuze ko na we abishatse yashyiraho “Gatera Day”, umunsi wajya wizihizwa ku itariki Gatera Gashabana yavukiyeho. Yemeza ko kuba abo yunganira bakwizihiza Ingabire Day ari uburenganzira bwabo.
Ku magambo baregwa ko bavugaga ko barambiwe gushimutwa, imisoro n’ibindi, umunyamategeko Gatera Gashabana avuga ko kuba umuntu yakwitotombera ibitamushimishije bitagize icyaha mu rwego rw’amategeko.
Akibutsa ko iyo hagize umunyamategeko ubona ko hari ingingo z’amategeko zifutamye bitamubuza gutanga ikirego urukiko rw’ikirenga rukagisuzuma kandi bitamuviramo gufungwa. Yavuze ko abo yunganira nta mutwe w’abagizi ba nabi bashyizeho kandi ko nta n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bigeze bagira.
Ubushinjacyaha bushinja abaregwa bose guhugurwa ku gitabo “Blue Print for Revolution” cy’umunyaseribiya Srdja Popovic gisobanura uburyo bwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu hatitabajwe imbaraga z’imbunda. Bukavuga ko Ingabire Victoire Umuhoza ari we wahuzaga ibikorwa byose. Ingingo ahakana yivuye inyuma. Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kabiri.