Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, avuga ko azahagarika uburenganzira bwo kugira ubwenegihugu kuva umwana akivuka. Birimo no gukumira abagore b’abanyamahanga baza kubyarira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu 1868, Leta zunze ubumwe z'Amerika yameje burundu ivugurura rya 14 ry'itegeko nshinga ryayo. Mu byo rivuga harimo ko "umuntu wese uvukiye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ari umuturage wayo kavukire."
Ryahise riha ubwenegihugu abahoze ari abacakara b’Abirabura n’ababakomokaho. Nyamara ntiryabuhaye abasangwabutaka, kandi nabo baravukiraga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bategereje imyaka 56 yakurikiyeho kugirango nabo babubone. Koko rero, mu 1924 ni bwo inteko ishinga amategeko y’igihugu, Congress, yemeje itegeko ryitwa “Indian Citizenship Act” rigira Abasangwabutaka abenegihugu by’uburenganzira kavukire.
Byabaye ihame ko n’abana bavukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku babyeyi bahatuye badafite ibya ngombwa, ku bavukira ku babyeyi bahari ari ba mukerarugendo, abanyeshuli, abalimu n’abandi bakozi bose b’abanyamahanga baba bateganya kuzasubira mu gihugu cyabo kavukire, (aba bana) nabo ari Abanyamerika kavukire.
Barimo n’abana b’abagore b’abanyamahanga bazanwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kuhabyarira gusa kugirango uwo mwana abe afite uburenganzira kavukire bwo kuba Umunyamerika.
Kugira ubwenegihugu bisobanuye ko amategeko yacyo akurengera, n’ubwo waba uri mu mahanga. Birimo kutaberabezwa cyangwa ko kidashobora kugutanga mu nkiko z’ikindi gihugu. Bisobanuye uburenganzira bwo kwiga, kuvurwa, gutura, gukora no kubona ibyo amategeko ategamya mu masaziro, muri make bisobanuye kubaho nta kindi usabwa.
Ni yo mpamvu ababyeyi benshi kw’isi baba bifuza ko abana babo bagira ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, iguhugu cya mbere gikize kandi gikomeye kw’isi, kugirango bagire ubuzima bwiza kurusha aho bo ubwabo baba.
Abadashobora kugira ubweneguhugu kavukire bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ni abana bavuka ku badipolomate b’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bonyine.
Bamwe mu Banyamerika, barimo abahanga mu by’amategeko n’abanyapolitiki bavuga ko ivugurura rya 14 ry'itegeko nshinga n’andi mategeko agenga ubwenegihugu bikoreshwa nabi. Na Perezida Trump n’abayoboke be ni ko babibona. Avuga ko azabihagarika kw’itariki ya 20 y’uku kwezi akimara kurahirira manda ye ya kabiri y’umukuru w’igihugu.
Yagize ati:" Nzasinya iteka risobanurira neza inzego zo ku rwego rw’igihugu ko zigomba kumva neza itegeko, ko abana bazavuka ku babyeyi bari mu gihugu badafite ibya ngombwa batahita bitwa Abanyamerika gutyo gusa! Iteka ryanjye rizakuraho kandi ikizwi nk’ubukerarugendo bwo kubyara. Bituma abantu ibihumbi amagana n’amagana bava imihanda yose y’isi, bakaza kwirunda mu mahoteli mu minsi ya nyuma bategereje kubyara kugirango abana babo babone ubwenegihugu, no kugirango nabo ubwabo bazabigendereho, maze bazaze kwibera abimukira. Ni ishyano.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu bahanga mu by’amategeko n’ibya politiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubu ari uburenganzira ndakuka. Bumva ko iteka ry’umukuru w’igihugu ridashobora kuvuguruza itegeko nshinga. Bityo, basobanura ko abazumva icyemezo Perezida Trump azafata kinyuranyije nabwo bazahita bitura inkiko. Bishobora kuzagera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Igihugu, narwo bikazaba ngombwa ko rusobanura neza umuntu ufite uburenganzira kavukire ku bwenegihugu.
Forum