Muri uyu mwanya, inteko ishinga amategeko nshya ya Leta zunze ubumwe z'Amerika imaze gutangira imihango yo kurahira. Umutwe w'Abadepite uratora perezida wawo bita "Speaker."
Kubera ko Abarepubulikani bafite ubwiganze bw’Abadepite 219 ku Bademokarate 215, kandida wabo, Depite Mike Johnson, ashobora gutorwa. Perezida watowe, Donald Trump, nawe aramushyigikiye cyane, ku buryo ngo bose bamwemeze.
Koko rero, kugirango Speaker atorwe akenera byibura kimwe cya kabiri cy’amajwi y’abagize inteko hiyongereho rimwe. Ni ukuvuga byibura amajwi 218. Bivuze rero ko hagize abadepite byibura babiri b’Abarepubulikani baramuka bimye ijwi ryabo Johnson yagira ibibazo. Kandi byibura 12 muri bo berakanye kenshi ko batamwiyumvamo, ko rero bashobora kwanga kumutora.
Johnson nta mahirwe yo kubona n’amajwi yo mu badepite b’Abademokarate. Bose uko ari 215 bo bavuga ko bagomba gushyigikira no gutora kandida wabo, Depite Hakeem Jeffries.
Depite Mike Johnson asanzwe ku mwanya wa Speaker kuva mu kwezi kwa cumi 2023 mu nteko yacyuye igihe. Yatowe nyuma y’ingorane zikomeye. Abarepubulikani bari bamaze kwirukana Speaker wariho, Kevin McCarthy. Uyu nawe yari yemejwe nyuma y’uko Umutwe w’Abadepite inshuro 15 zose. Byafashe iminsi ine.
Aba rero, nibaramuka bananiwe kumutora uyu munsi, bazakomeza gutora kugera igihe bazabonera Speaker mushya. Batinze gutora Speaker n’igihugu cyaba kiri mu gihirahiro. Abadepite ntibashobora kurahira mbere y’uko Speaker aboneka. Bityo, nta tegeko na rimwe bashobora gutora igihe cyose badafite Speaker.
Ariko igikomeye na none ni uko ku wa mbere badashobora guterana hamwe na Sena kugirango Inteko ishinga amategeko – Congress – yose hamwe yemeze burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu kwa 11 gushize. Ni ukuvuga kwemeza burundu ko Donald Trump ari we watorewe kuba umukuru w’igihugu.
Kandi itegeko nshinga ribahatira guterana kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere byanze bikunze. (AP, FP, Reuters)
Forum