Doze zirenga miliyoni 1.1 z'urukingo rwa kolera rutangwa mu kanwa, zageze muri Sudani y'epfo, mu gihe guverinoma yatangije gahunda yo gukingira abaturage barenga 80 ku ijana. Cyakora ibikorwa by’ikingira bishobora guhura n’ibibazo, harimo bijyanye no kubasha kugera mu turere twibasiwe n’ibyorezo bya kolera.
Abaganga bo muri Sudani y’epfo bazagerageza gukingiza indwara ya kolera byibuze miliyoni 9 z’abaturage. Ni igikorwa kizibanda ahanini ku bana n’ababyeyi. Doze zirenga miliyoni 1.1 z'urukingo rwa kolera zageze mu murwa mukuru, Juba, kandi mu cyumweru gitaha zizoherezwa, ahantu hibasiwe n’iyo ndwara, nko mu mujyi wa Bentiu.
Minisiteri y’ubuzima yatangaje mu cyumweru gishize ko abantu 199 bapfuye bazize kolera, n’abandi 13.000 kugeza ubu, basanganywe bagiteri itera iyi ndwara. Hagaragaye byibura umuntu umwe muri komine 29 muri 79 zigize Sudani y’epfo, urwaye kolera, aho Bentiu, Renk na Juba, arizo zibasiwe n’iyi ndwara kurisha izindi.
Umurwayi wa mbere yavuzwe kw’itariki ya 23 y’ukwezi kwa cyenda, i Renk, mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'umurwa mukuru. Ariko mu gihe igihugu cyitegura gutangira gukingira imbaga y’abantu, iki gikorwa cyatangiye guhura n’ibibazo bikomeye.
Kubasha kugera ku bigo ndera buzima bikomeje kuba imbogamizi ikomeye mu bijyanye no kurwanya iyi ndwara. Hari ibice bimwe abakozi bo mu buvuzi batabasha kugeramo kubera imyuzure n’ibibazo by’umutekano.
Nk’uko bivugwa n'umuryango w’abaganga batagira imipaka, Medecins Sans Frontiers, MSF, imibereho mibi muri Sudani y’epfo yatumye indwara ya kolera ibona aho imenera.
Guverinoma ya Sudani y’epfo iravuga ko ibikorwa by’ikingira byitezwe gutangira kuwa mbere utaha, babifashijwemo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo MSF n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS. Ni ibikorwa bizibanda ahanini ku bana bafite umwaka kujyana hejuru. OMS ivuga ko abantu bagera ku 143.000 kw’isi, bapfa bazize indwara ya kolera buri mwaka, muri miliyoni enye bayirwara buri mwaka. (VOA News)
Forum