Perezida w’Amerika watowe Donald Trump yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru New York Post bamubaza ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, avuga ko yishimiye uko itangwa ry’impushya zemerera abashaka kuza muri Amerika rikorwa ariko yongeraho ko yifuza ko Amerika yazana abantu b’abakozi b’abahanga.
Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Trump yaganiraga n’iki kinyamakuru gikorera mu mujyi wa New York yumvikanye ashima ikoreshwa rya visa cyangwa uruhushya rw’abinjira n’abasohoka. Donald Trump yavuze ko akunda visa kandi yahoze ayikunda, yongeraho ko ari nayo mpamvu hari abanyamahanga binjira kuko baba bafite izi visa.
Nyamara mu gihe cyashize, Trump yakunze kumvikana anenga bikomeye ibi bya visa cyane cyane iyo mu bwoko bwa H-1B ayita mbi cyane kandi ko idafite ishingiro ku bakozi bo muri Amerika. N'ubwo biri uku, Trump yavuze ko ubwe afite abanyamahanga bamukorera baza bafite ubwoko bw’iyi visa ya H-1B.Muri manda ye ya mbere, nk’umukuru w’igihugu, Trump yashyize ahabona ko ashyigikiye ko umuntu ugomba gukora muri Amerika ari ukwiye kuba ari umwenegihugu, cyangwa umunyamahanga uhembwa amafaranga menshi cyangwa se ufite ubuhanga buhanitse. Trump ari kumwe n’abamushyigikiye barimo
umuherwe Elon Musk, bari mu bikorwa bijyanye n’ibyikoranabuhanga, iki kibazo cya visa z’abinjira muri Amerika cyakuruye impaka gituma abamushyigikiye bagaragara nk’abacitsemo ibice. Abanyamahanga b’abahanga bakora mu nganda z’ibijyanye n’ikoranabuhanga bizera ko bafite ubumenyi buhagije ku buryo byagorana kubona uwabasimbura mu myanya barimo. Ari mu kiganiro na New York Post, Trump ntacyo yavuze azakora ku mpinduka z’ibijyanye na visa nagera ku butegetsi mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.
Forum