Inyeshyamba z’umutwe w’intagondwa wa ADF zishe abantu 21 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo muri iki cyumweru gusa.
Ni mu bitero uwo mutwe wagabye ahitwa Manguredjipa, agace gakungahaye cyane mu mabuye y’agaciro.
Ibyo bitero byaje bikurikira ibindi byabereye ku musozi wa Robinet uri muri Segiteri Bapere mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Macaire Sivikunula, uyobora iyo segiteri yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko aho Robinet izo nyeshyamba zahishe abantu batandatu, zikomereza ibitero byazo ahandi hitwa Kodjo naho zihica abandi 12.
Kuri Noheri ni bwo zagabye igitero mu santare ya Manguredjipa ku musozi wa Makele zihica abantu batatu.
Umutwe wa ADF, urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukaba ufite ibirindiro muri Kongo.
Mu 2019, uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko ubaye igice cy’umutwe w’intagondwa wa Leta ya Kiyisilamu. Urashinjwa kwica ibihumbi by’abaturage muri Kongo no muri Uganda.
Mu 2021, ibyo bihugu byatangije umugambi wiswe ‘Operasiyo Shujaa’ uhuriweho n’ingabo z’ibyo bihugu wo kurimbura no gusenya ADF, intego batarashobora kugeraho.
Ako gace ka Manguredjipa, gasanzwe gakoreramo ingabo z’ibi bihugu byombi.
Forum