Umutegetsi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’iburayi Kajja Kallas, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateje impanuka y’indege ya sosiyete Azerbaijan Airlines.
Uyu mutegetsi abivuze nyuma yaho Leta zunze ubumwe z’Amerika itangaje ko iyo ndege ishobora kuba yarahanuwe na misile y’Uburusiya.
Iyo ndege yari itwaye abagenzi 67 ivuye muri Azeribayijani yerekeza I Grozny mu majyepfo y’Uburusiya. Yahitanye abantu 38 imaze guhanuka hafi y’umujyi wa Aktau muri Kazakisitani.
Ku rubuga X, Kaja Kallas yanditse asaba iperereza ritabogamye kuri iyo mpanuka. Yavuze ko iyo mpanuka yibutsa indi ndege nayo yahanuwe n’Uburusiya muri ubwo buryo ya sosiyete Malaysia Airlines yarashwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa misile mu kirere cya Ukraine mu 2014.
Kallas yagize ati: “Twifatanije n’imiryango n’inshuti baburiye ababo muri iyo mpanuka.”
Prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifite amakuru yizewe agaragaza uruhare rw’Uburusiya mu ihanurwa ry’iyo ndege.
Prezida Vladimir Putin yahamagaye mugenzi we wa Azeribayijani Ilham Aliyev amusaba imbabazi ko iyo ndege yahanuriwe mu kirere cy’Uburusiya ariko yirinda kwemeza ko ari bo bayihanuye.
Forum