Ibitero bya Isiraheri mu ntara ya Gaza byatumye ibitaro rukumbi byari bisigaye mu majyaruguru ya Gaza bifunga, umuyobozi wabyo atabwa muri yombi. Ibi byemejwe n’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS n’abakozi b’inzego z’ubuzima muri iyo ntara.
Abashinzwe ubuzima muri Palesitina bavuze ko igitero cyagabwe ku bitaro bya Kamal Adwan giteje akaga gakomeye kandi ko gufunga kw’ibyo bitaro bigiye gutuma ibibazo bishingiye ku buzima birushaho kwiyongera.
Ku rubuga X, OMS yemeje icyo gitero ku bitaro bya Kamal Adwan, ivuga ko ari byo bitaro byonyine byari bisigaye bikora. Gusa, iri shami ryongeyeho ko abakozi 60 n’abarwayi 25 barembye cyane bakiri kuri iryo bitaro.
Abatarembye cyane bimuriwe mu bindi bitaro bidakora by’Abanya-Indoneziya. OMS ivuga ko ihangayikishijwe n’imibereho y’abarwayi bakuwe mu bitaro.
Ministeri y’ubuzima mu butegetsi bwa Hamas yavuze ko umuyobozi w’ibitaro Hossam Abu Safiyeh, n’abandi bakozi benshi batawe muri yombi n’ingabo za Isiraheri.
Isiraheri yemeje ko abo bakozi bivugwa ko yataye muri yombi ibafite kandi ko barimo guhatwa ibibazo. Kuri uyu wa gatanu, inzego z’ubutasi za Isiraheri zari zavuze ko zifite amakuru yemeza ko umutwe wa Hamas wari umaze iminsi ufite ibikorwa hafi y’ibitaro bya Kamal Adwan.
Mbere yo kugaba ibitero byayo, Isiraheri ivuga ko yari yashyizeho uburyo bwo korohereza gukura abarwayi n’abasivili hafi y’ibyo bitaro.
Hamas yo yahakanye ko yari ifite abarwanyi cyangwa ibikorwa kuri ibyo bitaro. Isiraheri yatangije ibitero byo kwihimura ku mutwe wa Hamas mu kwezi kwa 10 ubwo uwo mutwe wagabaga ibitero ku butaka bwa Isiraheri byahitanye abantu barenga gato 1,200.
Naho ibitero bya Isiraheri muri Gaza bimaze guhitana abantu hafi 45,000, nk’uko bitangazwa na ministeri y’ubuzima aho mu ntara ya Gaza.
Forum