Isirayeli yatangaje ko yashoboye gukumira ipfubirije mu kirere igisasu cya misile cyari cyarasiwe muri Yemeni kiyerekejweho.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za Isirayeli kuri uyu wa kabiri ryavuze ko icyo gisasu kimaze kurasirwa muri Yemeni, ibyuma by’impuruza byavugiye mu duce dutandukanye two hagati mu gihugu bibaburira ko batewe. Isirayeli yashoboye gukumira icyo gisasu kitaragera ku butaka bwayo.
Iryo yangazo ryakomeje rivuga ko icyo gisasu cyashwanyujwe ntabo cyahitanye cyangwa ngo gikomeretse.
Umutwe ushyigikiwe na Irani muri Yemeni wagumye kohereza indege z’intambara zo mu bwoko bwa drones no kurasa za misile muri Isirayeli mu bikorwa uyu mutwe usobanura ko ari ukwifatanya n’Abanyepalestina muri Gaza.
Forum