Muri Mozambike Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga rwemeje ko ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ryatsinze amatora yo mu kwezi kwa cumi yabaye muri icyo gihugu.
Aya matora yakurikiwe n’imvururu zatewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amajwi yibwe.
Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga ni rwo rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora. Icyemezo cyarwo gishobora guteza indi myigaragambyo ikomeye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 35. Ishyaka Frelimo ryategetse Mozambike kuva mu mwaka wa 1975.
Indorerezi z’amatora zaturutse mu bihugu by’Uburayi n’Amerika zavuze ko atabaye mu bwisanzure kandi ko imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yakurikiye aya matora ari yo yitabiriwe n’abantu benshi kuruta ikindi gihe cyose mu mateka ya Mozambike.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe n'ibyatangajwe n'Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw'Itegeko Nshinga muri Mozambike, isaba ko haba amavugurura ahamye mu bijyanye n'amatora n’inzego z’igihugu.
Forum