Uko wahagera

Agataka k’Uburusiya Kafashwe n’Igihugu cy’Amahanga Bwa Mbere Kuva mu 1945


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiyy, yemeza ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru barenga 3.000 bamaze kugwa no gukomerekera mu ntambara mu karere ka Kursk. Mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka, Ukraine ifashe agace gato k’ubutaka bw’Uburusiya mu karere bahana imbibi ka Kursk, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Uburusiya.

Ukraine ivuga ko yigarurira ahantu harenze kilometero-kare igihumbi. Ni ubwa mbere nyuma y’intambara ya kakiri y’isi yose agataka k’Uburusiya gafashwe n’igihugu cy’amahanga.

Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare bagera ku 12.000 nk’uko Ukraine, Koreya y’Epfo, na Leta zunze ubumwe z’Amerika babyemeje. Muri uku kwezi kwa 12, Uburusiya bwabohereje ku rugamba, by’umwihariko i Kursk.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X (yahoze ari Twitter), Perezida Zelenskyy atangaza ko ingabo ze zimaze kwicamo no gukomeretsa abarenga 3.000. Koreya y’Epfo yo yatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru baguye cyangwa bakomerekeye mu ntambara y’I Kursk bagera byibura ku 1.100.

Perezida Zelenskyy na Koreya y’Epfo bavuga kandi ko Koreya ya Ruguru irimo yitegura kohereza mu Burusiya abandi basirikare b’inyongera n’izindi ntwaro. (AFP, Reuters, VOA)

XS
SM
MD
LG