Uko wahagera

Ku Ncuro ya Mbere Ibirori vyo Kwimika Prezida wa Amerika Bishobora Kwitabirwa n'Abakuru b'Ibihugu b'Abanyamahanga


Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, azimikwa kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha. Bwa mbere mu mateka y’igihugu, yatumiye abakuru b’ibihugu b’abanyamahanga muri uwo muhango.

Amazina y’abo Trump yatumiye ntarajya ahagaragara, usibye rimwe: Xi Jinping, umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa. Umuvugizi wa Trump witwa Karoline Leavitt yabivuze ku mugaragaro kuri televiziyo Fox News.

Yagize ati: “Yego ni byo rwose! Ni urugero rw’ukuntu Perezida Trump akunda kuganira n’abayobozi b’ibindi bihugu. Si iby’inshuti gusa ariko. Ahubwo n’ibyo duhanganye nabyo ni uko. Twarabibonye muri manda ye ya mbere. Barabimunenze cyane. Ariko ashaka kuvugana n’uwo ari we wese.”

Karoline Leavitt yasobanuye ko ibi byose biri mu mugambi wa Trump wo gushyira Leta zunze ubumwe z’Amerika imbere ya byose.

Ubutumire bwagiye kwa Xi Jinping mu kwezi kwa 11 gushize, nyuma gato y’intsinzi ya Trump. Ariko nta wundi mutegetsi w’umunyamahanga baratangaza watumiwe. Bavuga kandi ko bataramenya niba na Xi Jinping azaza. Karoline Leavitt yaravuze, ati: “Dutegereze tuzareba!”

Kremlin, perezidanse y’Uburusiya yo yatangaje ko nta butumire Perezida Vladimir Putin yigeze abona.

Mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, nta mukuru w’igihugu cy’amahanga uraza mu birori byo kwimika perezida wayo. Byabaye umuco ko ibihugu by’amahanga biba biwuserukiwemo na ba ambasaderi babyo babihagarariye i Washington.

Xi Jinping aramutse aje mu birori byo kwimika Perezida Trump byaba ari n’umwanya wo kuganira ku makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, bibiri bya mbere bikize kw’isi. Cyane cyane mu rwego rw’ubuhahirane n’ikoranabuhanga.

Mu gihe yiyamamazaga, Trump yavuze ko ashobora kuzahanika imisoro n’amahoro kugera kuri 60% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa byinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi yahaye TikTok y’Abashinwa igihe ntarengwa cyo kw’itariki ya 19 y’ukwa mbere gutaha ngo ibe yagurishijwe cyangwa se icibwe mu gihugu. TikTok yaratsinzwe mu nkiko zo hasi, ijuririra Urukiko rw’Ikirenga mu cyumweru gishize. Ntiruratangaza igihe razacira urubanza. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG