Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, ashigaje ukwezi kumwe kurengaho gato kugirango atange ubutegetsi. Mu rwego rw’ubutabera, muri iyi minsi arimo arakora ibishoboka byose kugira ngo ashyireho abacamanza benshi bashoboka bo ku rwego rw’igihugu mbere y’uko agenda.
Abacamanza bo ku rwego rw’igihugu ni bamwe mu baha Leta zunze ubumwe z’Amerika umurongo uzagenderaho imyaka n’imyaka iri imbere. Muri iki gihe, bararenga 1.700 kuva hasi kugera hejuru, ni ukuvuga mu nkiko z’uturere tw’ubucamanza tw’ibanze, mu nkiko z’ubujurire, no mu Rukiko rw’Ikirenga (rurimo abacamanza icyenda).
Itegeko nshinga rivuga ko abacamanza bo ku rwego rw’igihugu bashyirwaho na perezida wa Repubulika, bagatangira imirimo yabo ari uko babanje kwemezwa na Sena. Baguma mu kazi ubuzima bwabo bwose. Bavamo kubera urupfu, kwegura, cyangwa gusezererwa n’inteko ishinga amategeko y’igihugu – Congress – binyuze ku kirego cyitwa “Impeachment.”
Usibye guca imanza ku makimbirane y’itegeko nshinga n’amategeko yo ku rwego rw’igihugu, bafata ibyemezo no ku bindi bintu byinshi bifite ingaruka ku buzima bw’umuturage bwa buri munsi. Urugero: mwakurikiye ikibazo cyabaye mu gihe cy’amatora arangiye ku burenganzira bw’umugore bwo gukuramo inda ku bushake biramutse bibaye ngombwa.
Mu kwezi kwa mbere 1973, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rwaciye iteka ryinjiye mu mateka kw’izina “Roe vs. Wade,” ryemeza ko burengerwa n’itegeko nshinga. Nyuma y’imyaka 49, abacamanza bafashe uyu mwanzuro ntibari bakiriho.
Bityo, mu kwezi kwa gatandatu 2022, abarurimo ubungubu baragisheshe, bavuga ko ntaho uburenganzira bwo gukuramo inda bwanditse mw’itegeko nshinga ry’igihugu. Urukiko rwasobanuye ko leta zigize igihugu ari zo zifite ububasha bwo kwishyiriraho amategeko agenga ibyo gukuramo inda, ko guverinoma yo ku rwego rw’igihugu itagomba kubyivangamo.
Byateje impaka ndende cyane mu banyapolitiki, mu baharanira uburenganzira bwa muntu, no muri rubanda. Bakoze imyigaragambyo y’agatangaza yo kubyamagana mu gihugu cyose. Ibipimo byakurikiyeho byerekanye ko abaturage 52% bemeza ko ari intambwe isubira inyuma. Naho 31% bavuze ko ari intambwe ijya imbere. Gusa rero, itegeko ni itegeko. Kandi ibyemezo by’inkiko nabyo ni amategeko. By’umwihariko iby’urw’Ikirenga: ni ndakuka.
Kuki rero Perezida Joe Biden arimo yihutira kwinjiza mu nzego abacamanza benshi bishoboka mbere y’uko arangiza manda ye? Arashaka gusiga umurage, nk’uko Perezida Donald Trump yanditse uwe muri manda ye ya mbere (yabaye kuva mu 2017 kugera mu 2021).
Trump yinjije muri uru Rukiko rw’Ikirenga (rwafashe icyemezo cyo mu 2022) abacamanza batatu bari mu Banyamerika bagendera ku matwara y’abakurambere (nko kuri iki kibazo cyo gukuramo inda, tuvuge). Basanzemo abandi batatu binjijwemo n’abandi baperezida b’Abarepubulikani, baba batandatu bafite amatwara amwe y’abakurambere kw’icyenda.
Urukiko rw’Ikirenga rufata ibyemezo ku bwiganze bw’abancamanza barwo. Ururiho ubu ruzandika amateka azamara rero imyaka n’imyaka. Uretse bariya batatu yinjije mu Rukiko rw’Ikirenga, Perezida Trump yashyize mu zindi nkiko zo ku rwego rw’igihugu abandi bacamanza 231 bose bemejwe na Sena. Bose hamwe ni 234.
Naho Perezida Biden amaze kwemererwa na Sena abacamanza bo ku rwego rw’igihugu 232. Hafi 2/3 ni abategarugoli, barimo Umwiraburakazi wa mbere na mbere mu mateka yashyize mu rw’Ikirenga, Ketanji Brown Jackson. Muri rusange, Biden yihatiye guhitamo abacamanza mu bice bidafite ubwiganze bw’abaturage.
Muri iyi minsi, abakandida b’abacamanza 11 be bari ku meza ya Sena kugirango ibemeza. Hiyongeraho indi myanya 34 nayo itegereje kwinjiramo abacamanza bashyashya. Mbere y’itariki ya 20 y’ukwa mbere kandi hari n’indi byibura icumi ishobora kuzaboneka.
Ababikurikiranira hafi basanga Abademokarate (bo mw’ishyaka rya Biden) batazabona umwanya uhagije. Ariko mw’itangazo yashyize ahagaragara, umukuru wabo muri Sena, Chuck Schumer, aragira, ati: “Tuzashyiramo benshi bishoboka.” Naho perezida watowe, Donald Trump, ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Sena ikwiye kubihagarika.” Mu gihe cy’inzibacyuho cyakurikiye amatora yatsinzwe mu 2020, Trump yabashije kwinjiza abacamanza 14 mu nkiko zo ku rwego rw’igihugu.
Muri make, inkiko zo ku rwego rw’igihugu nazo ni “isibaniro” hagati y’Abarepubulikani n’Abademokarate kuko ziha igihugu umurongo mu gihe kirambye mu ngengamatwara za politiki n’ubuzima bwa rubanda bwa buri munsi, nko ku burenganzira bwo gukuramo inda nk’uko twabibonye, uburenganzira bwo gutunga imbunda, igihano cy’urupfu, ibidukikije, n’ibindi,… n’ibindi… byose muri rusange. (VOA)
Forum