Uko wahagera

Ikinyamakuru Kabuhariwe “Time” Cyahaye Perezida Trump Icyubahiro cy’“Umuntu w’Umwaka w’2024.”


Donald Trump ku kinyamakuru Time
Donald Trump ku kinyamakuru Time

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ikinyamakuru kabuhariwe cyitwa “Time” gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York cyahaye perezida watowe Donald Trump icyubahiro cy’“Umuntu w’Umwaka w’2024.”

Ubwo yatangazaga icyemezo cyabo, umwanditsi mukuru wa Time, Sam Jacobs, yasobanuye ko “Trump ari we wanditse amateka mw’itangazamukuru mu mwaka w’2024, byaba mu byiza, byaba mu bibi. Ni umuntu ugarutse ku butegetsi ku buryo bw’agatangaza abantu batari biteze. Ni umuntu uhinduye peresidanse y’Amerika, politiki, n’isura y’igihugu mu mahanga, ku buryo budasanzwe. Biragoye guhinyura ko uyu muntu ugiye kwinjira muri “Oval Office,” biro bya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ari we gitangaza mw’itangazamakuru.”

Umwanditsi mukuru wa Time, Jacobs, yasobanuye ko impaka zikomeye zihoraho buri mwaka iyo bagiye gutoranya “Umuntu w’Umwaka” ariko ko muri uyu w’2024 byaboroheye kurusha ubusanzwe. Mu kiganiro yagiranye na Time yasohotse kuri uyu wa kane, Trump yavuze ku buryo yiyayamaje. Ati: “Nabyize Iminsi 72 y’Umujinya. Igihugu twagikoze ahantu hababaza. Igihugu cyari kirakaye.” Yatangaje kandi ko azaha imbabazi abenshi mu bagize uruhare mu gitero cyo kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu. Abayoboke be bashakaga kuyibuza kwemeza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020 n’intsinzi ya Joe Biden.

Ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko abantu bagera ku 1.500. Bamwe muri bo barakatiwe. Trump asobanura ko azatangira kubabarira “ahari mu minota icyenda” ya mbere ya manda ye ya kabiri izatangira kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha. Ku bakozi bakuru ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu, Trump avuga ko azirukana umuntu wese utazubahiriza politiki ze. Ariko asobanura ko ntawe azasinyisha indahiro ko azamubera inkoramutima.

Ku ntambara yo muri Gaza, Trump yabwiye Time ko afite ubushake bwo kuyirangiza kandi ko minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, nawe abizi. Time yamubajije niba yizera Netanyahu, arasubiza atazuyaje, ati: “Ntawe njya nizera.”

Ku kibazo cy’abimukira, Trump yongeye gushimangira ko azashushubikana ibihumbi n’ibihumbi hanze y’imipaka y’igihugu. Avuga ko ashobora no kuzakoresha igisirikare. Ariko Time isobanura ko itegeko ryitwa “Posse Comitatus Act” ribuza gukoresha ingabo z’igihugu ku basivili. Trump yashubije ko “ritabuza gukoresha igisirikare igihe igihugu gitewe.” Ati: “Nzakora gusa ibyo itegeko riteganya, kandi ku buryo bwo hejuru.”

Ni ubwa kabiri Time igize Trump “Umuntu w’Umwaka.” Ubwa mbere ni 2016, amaze gutorwa bwa mbere. Time isobanura ko “Umuntu w’Umwaka” ari umuntu wagize uruhare mu mpinduka z’imikorere cyangwa imitekerereze by’abantu benshi. Mu mwaka w’2023, yari umuririmbyi w’ikirangirire Taylor Swift w’Umunyamerikakazi. Naho mu 2022, yari Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine. Time yamuhisemo nyuma y’aho Uburusiya butereye igihugu cye. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG