Uko wahagera

Kongo Irashinja u Rwanda Gutuza Abaturage Barwo mu Bice Biyoborwa na M23


Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo
Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo

Prezida Felix Tshisekedi, wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo arashinja u Rwanda gutuza abaturage bayo mu bice bikomeje kugenda byigarurirwa n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe.

Prezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’ibibazo byose muri Kongo.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku gihugu nyuma y'amezi hafi 10 yongeye gutorerwa kuyobora Kongo.

Mu gihe cy’amasaha abiri mu ngoro y'inteko ishinga amategeko, umukuru w’igihugu yagarutse cyane ku bibazo byaranze igihugu uyu mwaka.

Yavuze ko agitangira manda ye ya kabiri yahuye n’imbogamizi nyinshi ziganjemo ahanini umutekano muke mu burasirazuba bw'igihugu, aho ingabo za Kongo FARDC zikomeje guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi.

Prezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rurimo gutuza abatuge barwo mu bice bitakibarizwamo Abanyekongo, muri teritware za Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ntacyo u Rwanda ruravuga ku birego bya Prezida Tshisekedi.

Kuba ibice byo mu burasirazuba birimo umutekano muke, Tshisekedi yavuze ko bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu cyane ko ubu Kongo itabona inyungu ku mabuye y’agaciro yavuze ko ubu acukurwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Umukuru w’igihugu yavuze ko servisi za leta zishinzwe kubungabunga umutekano zirimo gukora ibishoboka mu kurwanya M23 kimwe n’indi mitwe ihungabanya ukwishyira n’ukizana kw'abaturage bo mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku bireba imiyoborere y’igihugu, Prezida Tshisekedi yagarutse kandi ku kibazo cyo guhindura itegeko nshinga.

Avuga ko ari kimwe mu byihutirwa kurusha ibindi leta iteganya gukora.

Ntacyo Prezida Tshisekedi yavuze ku rugendo azagirira muri Angola aho azahura na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku mutekano mu burasirazuba bwa Kongo mu mpera z'iki cyumweru.

Gusa, yumvikanye ashimira umuhuza Prezida wa Angola Joao Laurenco ku murava akomeje kugira mu gukemura amakimbirane y’intambara muri Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:52 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG