Leta y’u Rwanda yatangaje amasaha mashya yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye m’imyidagaduro mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Itangazo ry’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rivuga ko guhera kuri uyu wa kabiri kugeza tariki 5 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha 2025, amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro, harimo resitora, utubari n'utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z'ijoro guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane.
Naho ku wa gatanu, mu mpera z'icyumweru no ku minsi y'ikiruhuko, bmerewe gukora ijoro ryose.
Iryo tangazo rya RDB ryibutsa ko aharebwa n'aya mabwiriza hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n'urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.
Mu 2023, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru bifunge saa munani z’ijoro.
Forum