Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo uratangaza ko wafashe abasirikare ba leta mu mirwano yabahuje muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Amakuru Ijwi ry'Amerika rikura ahabera imirwano avuga ko intambara ikaze ikomeje mu duce twa Kaseghe na Matembe, tumwe mu dukomeye tw’iyo teritware.
Kuri uyu wa kabiri, imirwano yakomereje ahitwa Miobwe na Kibaku, uduce kugeza ubu amasoko y’Ijwi ry’Amerika yemeza ko turi mu maboko y’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ayo masoko kandi yemeza ko kugeza ubu iyo mirwano yatumye umubare munini w’abaturage bo muri utwo duce n’ahahakikije bahunga. Bamwe berekezaga muri teritware ya Beni abandi bo bagana mu mujyi wa Butembo.
Ku rubuga X, rwahoze rwitwa twitter, umutwe wa M23 wasohoye videwo igaragaza abasirikari batatu ivuga ko ari aba leta yafashe mpiri.
Iby’abo basirikare byemejwe na Koloneli Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika.
Muri iyo videwo hagaragayemo abasirikare batatu bari bambaye imyenda ya gisirikare ya FARDC bahatwa ibibazo n’abayobozi ba M23.
Gusa, Ijwi ry'Amerika ntiyabashije kugenzura bihagije kuburyo twakwemeza abo basirikare abo ari bo.
FARDC Yahakanye Ayo Makuru
Ku rundi ruhande, igisirikare cya Kongo FARDC cyahakanye ifatwa ry'abo basirikare, kivuga ko ibitangazwa na M23 nta shingiro bifite. Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ibivugwa na M23 ari ibinyoma.
Uyu muvugizi wa FARDC we ashimangira ahubwo ko FARDC ikomeje guhagarara neza mu birindiro byayo ndetse ko hari uduce twinshi twa teritware ya Lubero ubu tumaze gukurwamo abarwanyi ba M23 .
Koloneli Kaiko avuga ko intego yabo ari ukurandura burundu imitwe yose ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, irimo na M23.
Uretse muri teritware ya Lubero, kuri uyu wa kabiri imirwano yaba yakomereje no muri lokalite zitandukanye za teritware ya Rutshuru ihana umupaka na Lubero.
Amasoko ya FARDC, atifuje ko amazina yayo atangazwa, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko M23 yateye ibirindiro byabo biri i Mulimbi muri grupema ya Tongo sheferi ya Bwito.
Ibi birimo kuba mu gihe ku itariki 15 z’uku kwezi, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kongo bategerejwe i Luanda muri Angola mu rwego rwo kushakira hamwe umuti w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.
Ni ibiganiro bizaba biyobowe na perezida w’Angola Joao Laurenco, umuhuza muri iki kibazo cy’umutekano muri Kongo.
Forum