Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden na Donald Trump uherutse gutorerwa kumusimbura bagize icyo bavuga ku ihirima ry’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Siriya. Bitewe n’inyungu Amerika ifite mu burasirazuba bwo hagati, irakurikiranira hafi ibikomeje kubera muri Siriya none no mu minsi iri imbere.
Ari mu biro bye, Perezida Joe Biden w’Amerika yavuze ko kuvaho ku butegetsi bwa Assad ari intangiriro y’ubutabera. Yagize ati:" Ubutegetsi bwa Assad burashyize burahirima. Ubu butegetsi bwakoreye ubugome, bwica urubozo ndetse buhitana inzirakarengane z’Abganyasiriya babarirwa mu bihumbi amagana. Ihirima ry’ubu butegetsi ni igikorwa shingiro cy’ubutabera. Ni umwanya w’amahirwe mu mateka y’abanyasiriya bamaze igihe kinini mu mubabaro kugira ngo bubake ahazaza heza h’igihugu cyabo cy’ishema”.
Perezida Biden kandi yavuze ku byo Leta zunze ubumwe z’Amerika igiye gukora, hashingiwe ku mpinduka zirimo kuba muri Siriya. Muri byo harimo gukorana bya hafi n’inshuti z’Amerika. Yavuze ko “Icya Mbere tuzashyigikira abaturanyi ba Siriya harimo Yorodani, Libani, Iraki na Isirayeli, mu gihe havuka ikintu icyo ari cyo cyose gishaka kibihungabanya giturutse muri Siriya muri iki gihe iri mu nzibacyuho.
Donald Trump watorewe kuba perezida w’Amerika ku cyumweru nawe yagize icyo avuga ku bibera muri Siriya abinyujije ku rubuga mpuzambaga rwe -Truth. Yanditse ati:" Assad aragiye. Yahunze igihugu cye. Uburusiya buyobowe na Vladimir Putin bwamurindaga, ntibwari bugishishikajwe no kumuhagararaho."
Mbere gato Trump yari yanditse kuri uru rubuga agira ati: Siriya iri mu kaduruvayo ariko si incuti yacu. Leta zunze ubume z’Amerika ntigomba kugira icyo ibikoraho na kimwe. Iyi si intambara yacu.
Abahanga mu bya politiki baravuga ko ibi byishimo by’abahiritse ubutegetsi bwa Assad muri Siriya bigomba gukurikiranirwa hafi ku buryo bidatera ababishinzwe guhuga ntibite ku by’ibanze bikenewe muri iki gihe.
Mark Esper wigeze kuba ministri w’ingabo ku butegetsi bwa Trump na we ku cyumweru yavugiye kuri Televiziyo ya CNN asobanura ibibera muri Siriya. Yagize ati:" Hagiye gukenerwa imfashanyo ntekereza ko twe n’ibindi bihugu biri muri ONU bigomba kugiramo uruhare. Icya kabiri, hari ikibazo cy’intwaro z’ubumara n’izindi ngufu za gisirikare. Ntidushaka ko bijya mu maboko atari yo”
Bitewe n’inyungu Amerika ifite mu burasirazuba bwo hagati n’umubano ifitanye na bimwe mu bihugu byo muri ako karere bitegerejwe ko igomba gukurikiranira hafi ibibera muri Siriya n’ubutegetsi bw’uzasimbura Assad n’icyerekezo azaha igihugu.
Forum