Uko wahagera

Ubufaransa Bwahamije Charles Onana Gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda


Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije umwanditsi Charles Onana, Umufaransa ukomoka muri Kameruni, icyaha cyo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uru rubanza rwaturutse ku gitabo Charles Onana, w’imyaka 60 yanditse mu 2019, akita “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent.” Ni nko kuvuga ngo “Rwanda, ukuri ku gikorwa cya gisirikare Turquoise: igihe inyandiko zo mu bubiko zivuze.”

Muri make, yemezamo ko “jenoside yakorewe Abatutsi itigeze itegurwa, ahubwo ko itanabayeho.” Buri gihe, ijambo jenoside arishyira mu twugarizo. Avuga ko “kwemeza ko jenoside yateguwe na leta y’Abahutu mu Rwanda ari kimwe mu buriganya buhambaye bwo mu kinyejana cya 20.”

Igitabo kimaze gusohoka, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itatu, ari yo Ligue des droits de l’Homme, Fédération internationale pour les droits humains na Survie yatanze ikirego mu 2020, ishinja Charles Onana n’inzu icuruza igitabo cye yitwa “Editions du Toucan.”

Nyuma hiyongereye na Ibuka France, Ligue Internationale contre le racisme et l’antisémitisme, Collectif des parties civiles pour le Rwanda na Communauté rwandaise de France.

Urubanza rwaburanishijwe kuva kw’itariki ya 7 kugera ku ya 11 z’ukwezi kwa cumi gushize. Urukiko rwahamije Charles Onana na “Editions du Toucan” “ubufatanyacyaha bwo guhakana ku mugaragaro icyaha kibasiye inyokomuntu gikubiye muri jenoside.”

Rwamuhanishije ihazabu y’amayero 8.400. “Editions du Toucan” yahanishijwe ihazabu y’amayero 5.000. Bombi kandi bagomba gufatanya kwishyura imiryango yabareze amayero 11.000. Baramuka batayatanze bashobora gufungwa iminsi 115.

Urukiko rwababuranishije ruhereye cyane cyane kw’itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa. Riteganya ibihano ku byaha byo guhakana no gupfobya jenoside zose zemewe n’Ubufaransa. Zirimo iyakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose, yabaye kuva mu 1939 kugera mu 1945, n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku muryango “Survie,” ni icyemezo cyanditse amateka. Uti: “Ni intambwe ikomeye mu kurwanya abagoreka amateka, cyane cyane arebana na jenoside yakorewe Abatutsi.” Ni ko banditse ku site yabo ya interineti.

Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X (yahoze ari Twitter), aragira, ati: “Nishimiye icyemezo cy’urukiko rw’i Paris. Ni icyemezo kizaba icyitegererezo kandi, ndabyizeye, kizaca intege abanyamakuru, abanditsi, n’abanyapolitiki bose bapfobya jenoside, baciye ibintu mu Burayi no mu karere kacu.”

Ni ubwa mbere ubutabera bw’Ubufaransa buhannye icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kugeza ubu, bwaburanishaga ibyaha bya jenoside.

Muri uru rwego, bwabihamije kandi bubihanira Abanyarwanda bahungiye mu Bufaransa barindwi: Ngenzi Octavien na Barahira Tito bahoze ari burugumesitiri ba komine Kabarondo muri Kibungo, Capitaine (wari waravuye ku rugerero) Simbikangwa Pascal, wahoze ari umwe mu bakozi bo hejuru bw'urwego rw'iperereza rw'u Rwanda rwitwaga Service Central des Renseignements mu Gifaransa, Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa Gikongoro, Hategekimana Philippe, alias Philippe Manier, wari uzwi no kw’izina rya Biguma, wahoze ari umujandarume i Nyanza ya Nyabisindu, mu cyahoze ari perefegitura ya Butare na Dr Dr Rwamucyo Eugène na Dr. Munyemana Sosthène bahoze ari abaganga i Butare.

Ubutabera bw’Ubufaransa kandi burimo burategura kuburanisha undi Munyarwanda witwa Madjaliwa Safari wahoze ari umucuruzi i Gitarama. Akurikiranweho ibyaha bya jenoside muri Butare na Gitarama byakorewe ku Bigega kuri bariyeri yari izwi nka ‘Chez Premier.’ Madjaliwa Safari yatawe muri yombi mu kwezi kwa karindwi 2023, ariko itariki ruzatangirira ntiratangazwa. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG