Donald Trump uheruka gutorerwa kuba perezida w’Amerika, kuri iki cyumweru yasabye Ukraine n’Uburusiya guhagarika intambara bakareka icyo yise “ubusazi”. Yasabye impande zombi gutanga urutonde rw’ibyo zifuza kugirango intambara ihagarare.
Trump yavuze aya magambo nyuma yo kuganira imbonankubone na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine bahuriye i Paris mu Bufaransa, bwa mbere kuva atsinze amatora yabaye muri Amerika mu kwezi gushize.
Trump yarahiye ko azarangiza intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine binyuze mu buryo bw’ibiganiro ariko nta byinshi yatangaje ku buryo yitegura kubishyira mu bikorwa.
Yandika ku rubuga rwa X, Trump yavuze ko Zelensky na Ukraine bifuza ibiganiro bigamije guhagarika icyo yise ‘ubusazi”. Avuga ko intambara igomba guhagarara vuba na bwangu hagatangira ibiganiro, yagize ati: “Vladimir ndamuzi neza. Iki ni igihe cye cyo kugira icyo akora. Ubushinwa bushobora gufasha. Isi irategereje”. Ni amagambo yasaga n’agenewe Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.
Donald Trump, Perezida Volodymyr Zelenskyy na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa bamaranye isaha imwe baganira kuwa gatandatu. Nyuma y’ibi biganiro, Trump na Zelensky bakoranye mu ntoki baramwenyura.
Perezida Volodymyr Zelenskyy asubiza ibyo Trump yari yanditse ku rubuga X yavuze ko amahoro atari ayo mu mpapuro gusa ahubwo hakenewe ibikorwa n’ibyo impande bireba zigomba kwizezanya.
Umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya Dmitry Peskov yahamagaje ikiganiro n’abanyamakuru kugira icyo avuga ku magambo ya Donald trump. Yavuze ko Uburusiya bushobora kwitabira ibiganiro ariko bigomba gushingira ku byumvikanyweho muri Istanbul mu mwaka wa 2022.
Forum