Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azajya mu mihango yo gufungura kiliziya yitwa “Notre-Dame” y’i Paris mu Bufaransa izaba mu mpera z'iki cyumweru.
Agiye mu Bulayi mu gihe abayobozi b’ibihugu byaho bafite impungenge ku buryo ubutegetsi bwe buzitwara kuri OTAN, umuryango w’ibutabarane bwa gisirikare mu majyaruguru y’inyanja y’Atlantika.
Katederali gatorika “Notre-Dame” y’i Paris yarahiye, iragurumana, mu 2019. Byakubise inkuba kw’isi kubera amateka yayo. Yari imaze iyi myaka itanu isanwa.
Icyo gihe “Notre Dame” yari irimo igurumana, Trump yari umukuru w’igihugu muri manda ye ya mbere. Yaranditse ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Mbega ishyano!” Yahagamagaye kandi Perezida Macron na Papa Fransisiko ababwira ko yifatanyije nabo mu kababaro.
Mu mihango yo kongera gufungura “Notre Dame” ku mugaragaro, Perezida Emmanuel Macron azakira abakuru b’ibihugu bagera kuri 50.
Umushumba wa kiliziya gatorika y’isi yose, Papa Fransisiko, we yatangaje ko atazajyayo. Trump nawe azaba ari mu bashyitsi ba Macron. Yabitangaje ku wa mbere w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga.
Macron n’abandi bakuru b’ibihugu by’Ubulayi bagerageza kumvisha Trump ko adakwiye gutererana umuryango wa OTAN. Trump yamye anenga uyu muryango, rimwe na rimwe nko mu 2017, akavuga ko utakijyanye n’igihe. Yamye avuga ko ibihugu biwugize biryamira Leta zunze ubumwe z’Amerika n’imisoro y’abaturage bayo, kuko bitishyura umusanzu wabyo w’umunyamuryango.
Nko mu 2018, yatangaje ko ibihugu bitanu, kuri 28 byari bigize OTAN icyo gihe, ari byo byonyine byuzuzaga inshingano zabyo. Muri iki gihe, OTAN yaragutse. Isigaye igizwe n’ibihugu 32. Muri uriya mwaka w’2018, Trunp yageze n’aho avuga ko Amerika ishobora gusohoka muri OTAN.
Mu kwezi kwa kabiri gushize, ubwo yiyamamazaga, nabwo yagaragaje ko uko abona OTAN bitahindutse.
“Umwe mu baperezida w’igihugu gikomeye yarahagurutse, arambaza ngo nitutishyura, Uburusiya bukadutera, uzaturengera? Naramubajije, nti: “Ntimwishyuye? Mufite ibirarane?” Yaranshubije ngo “Yego! Rwose twemere ko byabaye.” Oya! Sinzabarengera. Ahubwo Abarusiya nzabashishikariza gukora icyo bashaka cyose. Mugomba kwishyura. Nta kindi!”
Abanyabulayi bakeneye OTAN na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Perezida wa Polonye, Andrzej Duda, ni we wabivuze neza kw’itariki ya 13 y’ukwezi gushize.
“Leta zunze ubumwe z’Amerika mu by’ukuri ni yo ihagarariye umutekano wa Repubulika ya Polonye, n’umuryango wose wa OTAN.”
Perezida Duda yabivugiye mu birori byo gutaha ikigo cya gisirikare gishyashya cya Amerika mu majyaruguru ya Polonye. Gishinzwe misile zirasa kure (missiles balistiques). Umushinga wacyo watangiye mu 2008 ku butegetsi bwa Perezida George W. Bush. Abamukurikiye bose barawukomeje.
N’ubwo bamwe mu bayobozi b’Ubulayi batangiye kwikubita agashyi, abahanga basanga ari hahandi Perezida Trump azakomeza kubotsa igitutu.
Umwe muri bo ni Fabrice Pothier, umuyobozi mukuru w’ikigo cyitwa “Rasmussen Global” gikora ubushakashatsi kandi kigatanga inama kuri politiki z’umutekano, n’umubano w’Ubulayi na za Amerika. Gifite icyicaro gikuru kimwe i Buruseli mu Bubiligi n’ikindi i Copenhague, umurwa mukuru wa Denemariki.
Mbere yaho, Fabrice Pothier yahoze ari umuyobozi mukuru w’igenamigambi mu biro by’umunyamabanga mukuru wa OTAN. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kw’ikoranabuhanga rya Zoom.
“Simpamya ko Trump ashaka gusenya OTAN nk’uko byari bimeze mu 2018. Ariko mushobora kwitegura ko azarushaho cyane gukarira bagenzi be. Aho kubabwira ngo bagere ku ntego y’umusanzu wa 2% by’umusaruro mbube (GDP) wa buri mwaka, igihe bazahurira mu nama yabo itaha ya OTAN mu kwa gatandatu 2025 i La Haye mu Buholandi, ashobora kuzababwira noneho kugeza kuri 2.5% cyangwa 3%.”
Mu mwaka ushize w’2023, ibihugu bimwe na bimwe byanabigezeho: Polonye yatanze 3.9% bya GDP yayo, Amerika 3.5%, Ubugereji 3.0%.
Hagati aho, Trump yahisemo umwe mu nkoramutima ze witwa Matthew Whitaker kugirango azabe ambasaderi w’Amerika muri OTAN, Sena niramuka imwemeje.
Forum