Uko wahagera

Biden Yakiranywe Urugwiro muri Angola


Ibiganiro hagati y'intumwa z'Amerika n'iz'Angola
Ibiganiro hagati y'intumwa z'Amerika n'iz'Angola

Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yakiranywe urugwiro rwinshi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Angola.

Ni mu ruzinduko rwe rwa mbere ndetse binaboneka ko ari urwa nyuma akoreye ku mugabane w’Afurika nka Perezida.

Nyuma yo gutambuka ku itapi itukura, hagacurangwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi bikorwa n’itsinda rya muzika rya gisirikare, kugenzura ingabo no kuramutswa haraswa ibisasu bya muzinga, Perezida Biden na Perezida Joao Lourenco wa Angola, baherekejwe n’abadipolomate b’impande zombi, batangiye imirimo yabo ijyanye n’uru ruzinduko.

Perezida Biden, abwira Lourenco, yagize ati:

“Ntewe ishema ryinshi no kuba Perezida wa mbere w’Amerika usuye Angola, kandi nishimiye cyane ibyo twakoranye byose mu kuvugurura ubufatanye bwacu kugeza kuri uru rwego. Ibyiza byinshi biri imbere, ni byinshi twakora.”

Umujyanama mukuru w’ubutegetsi bwe ushinzwe Afurika yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Biden afata Angola nk’ “ikimenyetso ndashidikanywaho” cy’umubano ushingiye ku bufatanye na leta ya Washington.

Madamu Frances Brown, Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika mu nama y’igihugu y’umutekano, mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, yagize ati:

“Twe nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, turimo gukorana na Angola ku bintu by’ingenzi cyane. Icya mbere, ni ugutsimbakaza amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo. Ikindi, ni ukongera amahirwe y’iterambere ry’ubukungu mu karere. Icya gatatu, ni imikoranire mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi mu bya siyansi.”

Icyo Biden atakomojeho – nibura ku karubanda - ni imyifatire mibi ya Angola mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wagerageje gutanga inshamake y’uko iki kibazo cyifashe muri iki gihugu.

Kate Hixon, umuyobozi ushinzwe ubuvugizi kuri Afurika muri Amnesty International ishami ry’Amerika, aganira n’Ijwi ry’Amerika hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom, yagize ati:

“Amnesty yagiye ikomeze gucukumbura ibibazo by’ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera kandi zica mu kuburizamo imyigaragambyo y’amahoro. Si ingufu ziteza imfu zakoreshejwe muri iyi myigaragambyo gusa, ahubwo n’imiryango y’abiciwe ababo ntifite uburenganzira bwo kubona ubutabera. Twabonye itorwa ry’amategeko menshi y’ikandamiza kuva muw’2020. Kuva muw’2020 ntibyemewe kunenga perezida. Vuba aha cyane, muri uyu mwaka, hari amategeko abiri yemejwe arushaho gutambamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bwo kwishyira hamwe n’ubw’itangazamakuru.”

Perezida Biden na Perezida Joao Lourenco wa Angola, bagenzura ingabo
Perezida Biden na Perezida Joao Lourenco wa Angola, bagenzura ingabo

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola yabwiye ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ko Biden yarase “amahirwe akomeye” yo gutega amatwi imiryango ya sosiyete sivile ku mpungenge zayo.

Ernesto Mulato wo mu ishyaka UNITA yagize ati: “Umuhanda wa gariyamoshi w’umuhora wa Lobito … ni cyo kintu rukumbi cyitaweho mu ruzinduko rwa Biden muri Angola.”

Kuri uyu wa gatatu, Perezida Biden arasura umujyi wo ku cyambu cya Lobito, aho uyu muhanda mushya wa gariyamoshi watewe inkunga n’Amerika uzajya ugeza amabuye y’agaciro avuye rwagati muri Afurika.

Madamu Brown yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu buri gihe Perezida Biden abigaragaza mu biganiro byihariye agirana n’abategetsi asura.

Yagize ati: “Ntiyigera aca ku ruhande mu kuganira na bagenzi be ku bibazo bya demukarasi n’uburenganzira bwa muntu. Kandi nibwira ko ibyo bihuye neza n’uburyo yagiye akora mu gihe kirekire cyane cye amaze mu mirimo ya leta.”

Forum

XS
SM
MD
LG