Uko wahagera

Impanuka y'Ubwato Yahitanye Abantu 27 muri Nijeriya


Abantu 27 bapfuye muri Nijeriya baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye muri leta ya Kogi.

Sandra Musa, wo mu kigo gishinzwe gukumira ibiza, yavuze ko bataramenya neza umubare w’abantu bari muri ubwo bwato. Gusa yemeje ko bamaze kubona imirambo 27.

Abayobozi basabye abakorerabushake gukomeza gushakisha. Kugeza ubu icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana. Abayobozi barakeka ko umuyaga mwinshi ushobora kuba ari wo wateje iyo mpanuka.

Hari n’abakeka ko ubwo bwato bwari bushaje.

Guverineri wa leta ya Kogi, Ahmed Usman Ododo mu itanganzo yahojeje imiryango yabuze ababo asaba abatunze amato kwita ku mutekano w’abagenzi. Yavuze ko benshi mu bahitanywe n’iyo mpanuka ari abagore basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse.

Mu kwezi gushize abantu 100 na none bahitanywe n’impanuka y’ubwato muri leta ya Nijeri. Mu kwezi kwa Cyenda, ubundi bwato bwarohamye bwahitanye abantu 40 muri leta ya Zamfara.

Forum

XS
SM
MD
LG