Angola yatangaje ko sosiyete icukura ikanacuruza diyama yitwa Alrosa yo mu Burusiya yagurishije imigabane yayo yari ihafite kubera ibihano mpuzamahanga.
Alrosa ni iya leta y’Uburusiya, ikaba n’iya mbere kw’isi mu bucuruzi bwa diyama. Yari ifite imigabane ingana na 41% mu bucukuzi bwa diyama muri Angola, ifatanyije na sosiyete ya leta y’Angola “Catoca” ( ya kane kw’isi mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa diyama kw’isi), na sosiyete ya leta y’Afrika y’Epfo Endiama.
Alrosa yagurishije imigabane yayo yose na sosiyete “Maden International Group” yo mu gihugu cya Oman. Minisitiri w’umutungo kamere na peteroli wa Angola, Diamantino Pedro Azevedo, asobanura ko nyuma y’ibihano ku Burusiya, amahanga yahagaritse kugura diyama bacuruzaga bafatanyije na sosiyete Alrosa.
Muri rusange, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byafatiye ibihano Uburusiya kuva buteye Ukraine mu 2022. Ibi bihano biri no kuri Alrosa no ku muyobozi mukuru wayo, Pavel Marinychev.
Alrosa igurishije imigabane yayo muri Angola mu gihe Perezida Joe Biden yitegura kujya gusura Angola ejobundi ku wa kabiri, tariki ya 2 y’ukwa 12.
Ni rwo ruzinduko rwe rwa mbere nk’umukuru w’igihugu. Rwerekana ukuntu Amerika yitaye ku bukungu bwa Angola ku mutungo kamere na peteroli.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite umushinga munini cyane wa gari ya moshi witwa “umuyoboro wa Lobito” muri Angola. Uzahuza inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Atalantika, uvuye muri Angola ukanyura muri Zambiya na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Forum