Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi w’umunyafurika y’epfo, Breyten Breytenbach, yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko.
Uyu muhanzi Breyten Breytenbach yapfiriye i Paris mu Bufaransa. Amagambo ye yamamaye, yarwanyije byimazeyo politiki y’ivanguramoko ya guverinema ya banyakamwe b’abazungu muri Afurika y’Epfo.
Breytenbach, wari ufite imyaka 85, yari ijwi rikomeye mu buvanganzo bw’abafrikana kandi yari n’umuntu wanengaga politiki y’apariteyidi. Yafunzwe imyaka irindwi mu myaka ya za 70 ashinjwa ubugambanyi, ubwo yari asubiye mu gihugu, avuye mu buhungiro i Paris. Ibikorwa bye byibanze ku nsanganyamatsiko zijyanye n’ubuhunzi, ibiranga umuntu, n’ubutabera, nk’uko umuryango we wabivuze, utangaza iby’urupfu rwe.
Nyakwigendera yavukiye mu ntara ya Western Cape mu mwaka w’i 1939, ariko ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze mu mahanga. Yinjiye muri Okhela, ishami ryari rifite imitekerereze nk’iy’ishyaka African National Congress ry’Afurika y’epfo, ariko yakomeje kwizirika cyane ku muzi w’inkomoko ye muri Afurika y'Epfo. (AP)
Forum