Uko wahagera

Abasomali Barenga 24 Barohamye mu Nyanja y'Ubuhinde


Madagascar Somalia Boats Capsize
Madagascar Somalia Boats Capsize

Guverinema ya Somaliya iravuga ko abantu 24 bapfuye, ubwo ubwato barimo bwiyubikaga mu nyanja y’Ubuhinde ku nkombe za Madagaskari.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somaliya, Ahmed Moalim Fiqi, yavuze ko abantu 46 bari muri ubwo bwato batabawe. Abenshi muri abo bagenzi, bari urubyiruko rw’abasomali, kandi aho bari berekeje, ntihasobanutse. Urubyiruko rwinshi rw’abanyasomaliya, rwurira amato buri mwaka mu ngendo ruteza amakuba, rujya gushakisha amahirwe mu bihugu by’amahanga.

Intumwa ziyobowe n’ambasaderi wa Somaliya mu gihugu cya Etiyopiya, biteganyijwe ko zijya muri Madagaskari, gukora iperereza kuri iyo mpanuka y’ubwato no guhuza ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abarokotse. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG