Abaturage bigeze gufungirwa ndetse n’abafite ababo bagifungiye mu kigo cy’inzererezi mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa 'Kabuga' barabatabariza bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Bamwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko biboneye hari abatakariza ubuzima muri icyo kigo.
Ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali bufite mu nshingano iby’iki kigo ntitwabashije kububona ngo twumve icyo buvuga ku birego by’aba baturage.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa GatanuIjwi ry'Amerika ryahamagaye Madamu Emma Claudine Ntirenganya uvugira umujyi wa Kigali atwandikira ko atari kuboneka, atwizeza ko aza kuduhamagara.
Kugeza turangiza gutegura iyi nkuru ntacyo yari yagasubije ku butumwa bugufi twamwoherereje.
Byabaye cyo kimwe no kuri Madamu Providence Umurungi ukuriye komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu. Ntiyitabye telefone ye ngendanwa ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.
Hagize ugira icyo adutangariza, muri abo bombi cyangwa se undi ufite iki kibazo mu nshingano ze, twazakibagezaho mu gihe cya hafi.
Iki kigo cy’inzererezi cya Gikondo, mu bihe bitadukanye gikunze kuza ku mpapuro z’imbere mu byegeranyo by’imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Igihe cyose iyo miryango yiyamirije ibikorwa iby’iyicarubozo bikivugwamo, ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bubyamaganira kure. Ku bigo by’inzererezi, itegeko rigena ko ababinyuramo biba iby’igihe gito nk’amezi atandatu. Gusa hakomeza kumvikana ababimaramo imyaka.
Biteganywa ko hanyuzwamo abafatwa nk’indaya, inzererezi, abajura, abasabirizi, abazunguzayi n’abandi.
Forum