Uko wahagera

Ibipimo Bikomeje Kwerekana ko Kamala na Trump Begeranye mu Majwi


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uwu munsi ni wo wa nyuma w’amatora. Mu rwego rw’inkuru zihariye ziyasobanura ibirebana nayo, twibukiranye muri make bimwe na bimwe by’ingenzi biyaranga.

Amatora y’umukuru w’igihugu ni yo avugwa cyane. Aha naho, abakandida bavugwa cyane ni babiri: Visi-Perezida w’ishyaka ry’Abademokarate, Kamala Harris, na Donald Trump w’ishyaka ry’Abarepubulikani, wabaye perezida wa Repubulika kuva mu 2017 kugera mu 2021. Aba bariyandikishije muri leta 50 zose zigize igihugu no mu murwa mukuru wacyo, Washington DC.

Ibipimo by’amajwi y’abashobora gutora bikomeje kwerekana ko bombi begeranye cyane. Leta zirindwi ni zo zishobora kubakiranura, kuko rimwe ziha amajwi menshi Abademokarate, ubundi zikayaha Abarepubulikani. Izo ni Pennsylvania, Georgia, North Carolina, Michigan, Arizona, Wisconsin na Nevada.

Nyamara rero, kandida Trump yemeza ko ari we uri imbere. Abisobanura agira ati:" Kubera ko ari twe turi kw’isonga kure, igisigaye ni uko dusohoka n’iyonka, dutore, dutore, dutore.”

Naho kandida Harris, asanga igihugu cyose cyarahagurikiye impinduka. Aragira ati:" Ndabona igihugu kirangamiye gutera umugongo urwango n’amacakubiri, no gufata indi nzira ijya mbere. Aho nyura hose, mbona Abanyamerika bo muri leta zitwa ko ari iz’Ademokarate no mu zitwa iz’Abarepubulikani biteguye kwandika amateka aganisha ku butabera.”

Uretse aba bakandida babiri ba mbere, impapuro z’itora mu zindi leta zimwe na zimwe zitandukanye hariho n’abandi bane: Chase Oliver, kandida wa Libertarian Party, n’umutegarugoli Jill Stein wa Green Party (wanarigararariye mu matora yo mu 2012 no mu 2016 ariko ntabashe kurenga umutaru), n’abandi babiri biyamamaza ku giti cyabo: Cornel West na Robert F. Kennedy Jr., Uyu yaseseye mu matora, ariko yaratinze ku buryo izina rye rikiri ku rutonde rw’abakandida muri leta zimwe na zimwe.

Iyo umuturage agiye gutora umukuru w’igihugu, asanga ku rupapuro rwabugenewe amazina y’abakandida bose, akihitiramo umwe. Ariko rero, mu by’ukuri aba ahisemo itsinda ry’abitwa "Abatora Bakuru ryitwa Koleje y’Abatora"

Koleje y’Abatora si inteko ihoraho cyangwa se imwe yicara hamwe. Igizwe n’Inteko z’Abatora bakuru muri buri leta. Umubare wabo ungana n’uwabagize Congress, inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu, hiyongereho n’aba Washington DC. Muri iki gihe, abagize Koleje y’Abatora bose hamwe ni 538 (535 bo muri leta zose na batatu bo muri DC). Buri leta igira umubare munini cyangwa muto bitewe n’ukuntu ituwe.

Nyuma y’itora rya rubanda, izi nteko nazo zose ziteranira umunsi umwe mu murwa mukuru wa buri leta, nazo zigatora. Biba buri myaka ine mu matora y’umukuru w’igihugu yonyine gusa. Muri uyu mwaka zizakorana kw’itariki ya 17 y’ukwa 12 gutaha kugirango zemeze umukuru w’igihugu mushya. Kugirango atorwe agomba kwegukana byibura amajwi 270 kuri 538.

Nirangiza imilimo yabo, Koleje y’Abatora izabyoherereza Congress. Iyi nayo izaterana kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere gutaha itangaze burundu amazina ya Perezida wa Repubulika mushya na Visi-Perezida we bazayobora igihugu muri iyi myaka ine iri imbere.

Ibi ni ibirebana n’amatora y’umukuru w’igihugu. Usibye yo, intebe zose 435 z’Umutwe w’Abadepite wa Congress ziravugururwa muri aya matora. Muri Sena, kimwe cya gatatu cy’intebe zayo, ni ukuvuga 34, nazo ziravugururwa muri aya matora. Abasenateri bafite manda y’imyaka itandatu, naho iy’abadepite ni imyaka ibiri. Bose nta mubare ntarengwa wa manda bafite.

Gutora ku rwego rw’igihugu byatangiye mu kwezi kwa cyenda buhoro buhoro muri leta zitandukanye. Abaturage bamwe bajya ku biro by’itora. Abandi batora banyujije impapuro zabo mw’iposita. kugeza ubu, abamaze gutora bararenga miliyoni 76,4. Abaturage bafite cyangwa barengeje imyaka 18 y’ubukure bose biyandikishije kugirango batore barenze miliyoni 186.5.

Aya matora kandi arimo ay’abaguverineri ba leta 11, n’indi myanya myinshi cyane yo ku nzego z’ibanze mu gihugu cyose.

Aya matora afite umwihariko ko ashobora guteza imvururu zidasanzwe. Muri leta ya Washington, iri mu burengerazuba bw’igihugu, abantu batwitse udusanduku two gushyiramo impapuro z’amatora. Guverineri Jay Inslee yategetse igisirikare cya leta ye, National Guard, kwitegura no guhora ziryamiye amajanja. Ni ko bimeze no muri za leta za Oregon na Nevada. Muri leta za Pennsylvania, Michigan, na Georgia, ibiro by’amatora n’iby’amabarura y’amajwi babigose n’inzitiro z’ibyuma n’ibirahure bitamwenwa n’amasasu.

Mu murwa mukuru w’igihugu, Washington DC, ingoro y’inteko ishinga amategeko, iy’umukuru w’igihugu, icumbi rya Visi-Perezida wa Repubulika bizengurutswe n’inzitiro z’ibyuma, ndetse no kuri kaminuza Howard Kamala Harris yize kandi yateganyije kuguma ijoro ryose ry’amatora kuri uyu wa kabiri. Imihanda myinshi ihegereye igomba gufungwa. Ni ko bimeze no ku kigo cyitwa “Palm Beach County Convention Center” muri leta ya Florida. Ni ho Donald Trump yateganyije kuguma ijoro ryose ryo kuri uyu wa kabiri, ategereje ibiva mu matora.

Izi ni ingero zimwe. Ariko muri rusange abayobozi ba polisi zose zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika batangaje ko bamaze umwaka bategura ingamba zidasanzwe zo guhangana n’imidugararo ishobora kuba yakwaduka bitewe n’ibyava mu matora. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG